Perezida Kagame Yakiriye Intumwa Ya Evariste Ndayishimiye

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Burundi, Ezéchiel Nibigira, wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

Ni ikimenyetso cyiyongereye ku bindi bikomeje gushimangira intambwe zirimo guterwa mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Ibiro by’umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko “bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi”.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo igitotsi gikomeye guhera ubwo u Burundi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015, ibintu rwakomeje guhakana.

- Advertisement -

Ni mu gihe narwo rushinja u Burundi gushyigikira imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano nka FDLR, FLN n’indi, igakoresha ubutaka bw’icyo gihugu mu kwinjiza abarwanyi n’inzira ibageze mu myitozo mu mashyamba ya RDC, cyangwa igihe bashaka kugaba ibitero ku Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi Albert Shingiro, mu kwezi gushize yavuze ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda uri mu nzira nziza, ko igisigaye ari uko bashyikirizwa abantu bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015, bigateza imvururu zaguyemo abantu benshi.

Umwe mu bashakishwa cyane n’u Burundi bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza ni General Godefroid Niyombare. Ntabwo ahantu aherereye hazwi.

Mu kiganiro yagiranye n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Burundi, yagarutse ku mubano n’u Rwanda, avuga ko ibimenyetso bikomeje kugaragaza ko umubano w’ibihugu byombi urimo kuzahuka.

Yakomeje ati “Igisigaye ni ukudushyikiriza abagerageje guhirika ubutegetsi bari ku butaka bw’u Rwanda, naho ubundi izindi ntambwe zose zaratewe.”

Mu bimenyetso by’izahuka ry’umubano, u Rwanda ruheruka gushyikiriza u Burundi abarwanyi rwafashe bo mu mutwe wa RED Tabara, bari binjiye ku butaka bwarwo mu ishyamba rya Nyungwe.

Rwanashyikirije u Burundi abandi bantu bakoze ibyaha bitandukanye bagahungira mu Rwanda.

U Burundi nabwo bwashyikirije u Rwanda abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FLN bafashwe.

Ikindi kimenyetso gikomeye ni ubwo u Burundi bwizihiza isabukuru y’ubwigenge mri Nyakanga 2021, u Rwanda rwoherejeyo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ahagarariye Perezida Paul Kagame.

Icyo gihe Perezida w’u Burundi Ndayishimiye yavuze ko Abarundi benshi ari nk’igitangaza babonye, kandi bazi neza ko ifuni ibagara ubucuti ari akarenge.

Mu masengesho asoza umwaka ushize, Perezida Ndayishimiye yasengeye aka karere asabira umugisha ibihugu bikagize n’abayobozi babyo, asaba Imana ko umubano w’igihugu cye n’abaturanyi warushaho kuba mwiza mu mwaka mushya.

Yavuze isengesho rirerire asabira inzego zitandukanye, agera no ku bihugu by’abaturanyi ahereye kuri Tanzania, yagera ku Rwanda akarusabira umugisha n’abayobozi barwo.

Yakomeje ati “Ha umugisha igihugu cy’u Rwanda n’abayobozi bacyo, bagendere mu gushaka kwawe, wohereze roho mutagatifu agumane nabo kugira ngo tugire abaturanyi beza. Hindura imitima mibi yose izenguruka muri aka karere kacu, Mana nzima.”

Yanasabiye umugisha Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuko abaturage bayo muri ibi bihe badatekanye.

Perezida Kagame na Minisitiri Nibigira baganira

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version