U Rwanda Na Mozambique Byemeranyije Kwagura Ubufatanye Muri Cabo Delgado

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Gen Jean Bosco Kazura na mugenzi we wa Mozambique Admiral Joaquim Mangrasse basinye amasezerano yo kwagura ubufatanye, mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ni amasezerano yasinywe nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura, byasuzumiraga hamwe imiterere y’ibikorwa byo kurwanya iterabwoba.

Bibaye nyuma y’amezi atandatu Ingabo z’u Rwanda hamwe na Polisi barimo gutanga umusanzu mu kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, ndetse bamaze kwirukana abakora iterabwoba mu birindiro byinshi bari bafite.

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Mozambique, Brigadier Chongo Vidigal, yavuze ko icy’ingenzi cyaganiriweho ari ukongerera imbaraga ubufatanye hagati y’inzego za gisirikare n’iz’umutekano z’ibihugu byombi, no gusuzuma imiterere y’urugamba muri Cabo Delgado.

- Advertisement -

Harimo gufata ingamba nshya z’imikorere zigamije guhangana n’imbogamizi zagaragaye mu mezi atandatu ashize.

Abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda hamwe na bagenzi babo ba Mozambique

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yavuze ko mu byemezo byafashwe harimo no kwagura ubufatanye mu nzego zirimo no kongera ubushobozi ku nzego z’umutekano za Mozambique no kunoza imikoranire y’ingabo zihuriweho.

Hemejwe n’ubufatanye bwa Polisi

Kuri uyu wa Mbere kandi Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Mozambique, Commander General Bernardino Rafael yasuye Polisi y’u Rwanda, hamwe n’intumwa ayoboye bakirwa n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza.

Commander General Bernardino Rafael yavuze ko uru ruzinduko rugamije gushimangira ubushuti hagati ya Polisi ya Mozambique n’iyo mu Rwanda.

Ati “Rugamije gushimangira inzira y’ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byacu, turashaka ko Polisi y’u Rwanda izaduhugurira abapolisi. Hari ibintu byinshi twabonye Polisi y’u Rwanda yamaze guteramo imbere cyane cyane mu kurinda abaturage, umutekano wo mu muhanda no kurwanya iterabwoba. Ibi byose turashaka ko bazabihuguramo abapolisi bacu.”

Yakomeje agaragaza ko baje no gushimira Leta y’u Rwanda n’abanyarwanda kuba barohereje abapolisi n’ingabo mu bikorwa byo kurwanya iterabwo ubu intara ya Cabo Delgado irimo amahoro.

Ati “Hashize amezi atandatu abapolisi n’ingabo z’u Rwanda baje kurwanya umutwe w’iterabwoba wari warigaruriye intara ya Cabo Delgado kandi babigezeho ubu hari amahoro.  Twazanye ubutumwa bw’abaturage ba Mozambique bwo kubashimira ku bikorwa by’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda.”

“Mwadufashije uko mushoboye haba mu bikoresho ndetse n’ababikoresha (Abapolisi n’abasirikare), bafunguye imihanda itatu y’ingenzi yafashaga abaturage, ubu basubiye mu byabo barakora ibikorwa bibateza imbere.”

Hemeranyijwe n’ubufatanye ku nzego za Polisi

Commander General Bernardino Rafael yakomeje avuga ko nta kiguzi na kimwe umuntu yabona yishyura inzego z’umutekano z’u Rwanda ku bikorwa zakoze kandi zikirimo gukora muri iriya Ntara ya Cabo Delgado usibye kubashimira gusa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko abayobozi bombi baganiriye ku ngingo kurwanya iterabwoba, kugarura ituze muri iriya Ntara ya Cabo Delgado no kubaka ubushobozi ku nzego z’umutekano muri kiriya gihugu harimo n’abapolisi.

Yakomeje ati “Polisi y’u Rwanda izagira uruhare mu kubaka Polisi ya kiriya gihugu.”

Muri Nyakanga umwaka ushize nibwo u Rwanda rwohereje muri Mozambique abaolisi n’abasirikare bagera ku 1000, ariko ubu bamaze kuba benshi kurushaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version