Kagame yakiriye inyandiko zemerera ba Ambasaderi 3 gutangira akazi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 18, Ukuboza, 2020 Perezida Paul Kagame yakiriye inyandiko zemerera ba Ambasaderi bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Ba Ambasaderi bagejeje impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ni uhagarariye ubwami bwa Sweden Madamu Johanna Teague, uhagarariye Afurika y’Epfo Bwana Mandisi Bongani Mabuto Mpahlwa na Bwana Doudou Sow uhagarariye Senegal.

Madamu Johanna Teague yakoze mu mishinga ikomeye y’igihugu cye igamije iterambere mpuzamahanga cyane cyane mu kigo cy’Abanya Suwedi kitwa SIDA.

Yabaye kandi muri Bolivia akorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage, UNFPA.

- Advertisement -

 Mandisi Bongani Mabuto Mpahlwa yabaye Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi w’Afurika y’Epfo guhera muri 2004 kugeza muri 2009. Nyuma yabaye  Umudepite mu Nteko ishinga amategeko y’igihugu cye. Yakoze no mu zindi nzego z’ubuyobozi cyane cyane izifite aho zihuriye na politiki mu bucuruzi.

Perezida Kagame na Johanna Teague
Bwana Mandisi Bongani Mabuto Mpahlwa
Doudou Sow uhagarariye Senegal mu Rwanda ari kumwe na Perezida Kagame
Doudou Sow ubwo yajyaga guha Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Senegal mu Rwanda
Madamu Johanna Teague
Mandisi Bongani Mabuto Mpahlwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version