Gasabo: Hatashywe ubukarabiro bugezweho bugenewe ikigo nderabuzima

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gasabo barimo Ikigo WaterAid na Heineken Africa Foundation bafatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge  n’Akarere batashye ubukarabiro bushya bugenewe abagana Ikigo nderabuzima cya Kinyinya.

Muri kiriya gikorwa kandi hari uwari uhagarariye Minisiteri y’ubuzima witwa Eddy Rugaravu.

Rugaravu yavuze ko nta kindi gihe abantu bigeze bakenera amazi meza yo gukaraba kurusha muri iki gihe Isi yugarijwe na COVID-19.

Ati: “ Mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19,  gukaraba intoki n’amazi meza, ahagije kandi n’isabune ni ingenzi. Abantu bagomba kubigira umuco kandi isabune ntihenda.”

Rugaravu Eddy niwe wari uhagarariye Minisiteri y’ubuzima

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kinyinya Bernadette Mureshyankwano yashimiye cyane WaterAid ibikorwa remezo yabagejejeho, avuga ko  bizafasha ababagana kongera isuku.

Abahanga mu kuvura indwara bemeza ko gukuraba intoki neza kandi kenshi bigabanya umubare w’indwara abantu bandura cyane cyane iziterwa n’umwanda.

Lambert Karangwa wari uhagarariye abakozi ba WaterAid muri uriya muhango yashimiye  Reserve Force yabafashije mu kubaka  buriya bukarabiro, ubu bakaba bamaze kubaka ubumeze nkabwo umunani muri Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

-Muri Nyarugenge bubakiye Ikigo nderabuzima cya Muhima, icya Mwendo n’icya Nyarurenzi.

-Muri Gasabo babwubakiye Ikigo cya Rubungo, Ikigo cya Kinyinya, n’Ikigo cya Nyacyonga.

-Muri Kicukiro bubakiye Ikigo cya Masaka,  n’Ikigo cya Kicukiro.

Lambert Karangwa wari uhagarariye abakozi ba WaterAid muri uriya muhango

Akamaro ko gukaraba intoki ni kanini:

Abahanga bo mu kigo kitwa Center for Diseases Control and Prevention(CDC) bavuga ko gukaraba intoki neza kandi kenshi bigirira akamaro uzikarabye kandi bikarinda na bagenzi be ko abanduza.

N’ubwo Abanyarwanda dukunda guherezanya ibiganza dusuhuzanya ariko burya mu biganza by’abantu ni mu ndiri y’umwanda mwinshi.

Gukaraba intoki neza kandi kenshi bifasha abantu kutanduza amaso yabo iyo bibyiringira, iyo bikora ku mazuru, ku munwa n’ahandi hasa n’amarembo ageza umwanda mu nda cyangwa mu zindi ngingo.

Ikindi kiza cyo gukaraba intoki ni uko iyo umuntu akarabye agiye gutegura amafunguro bituma atanduza ibyo agiye guteka ni ukuvuga imboga cyangwa ibindi.

Biba akarusho kandi iyo umuntu akarabye iyo agiye kurya kuko mu gutamira umuntu aba ashobora no kwikora ku munwa bigatuma hari imyanda imwinjira mu kanwa.

Isuku y’intoki irinda indwara zirimo izifata uruhu, amara, imyanya y’ubuhumekero n’amaso.

Iyi ‘Kandagira ukarabe’ niyo bakoreshaga bose
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version