Kagame Yakiriye Umuyobozi Muri Kaminuza Yitwa Coventry Yo Mu Bwongereza

Nyuma ya saa sita kuri uyu wa Gatatu taliki 02, Gashyantare, 2022 Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye Prof John Latham uyobora Ikigo kitwa Coventry University Group gifite na Kaminuza yitwa Coventry University. Yari ari kumwe n’Umuyobozi w’iyi Kaminuza muri Afurika witwa Prof Silas Lwakabamba.

Kaminuza ya Coventry University yatangiye mu mwaka wa 1843 ariko igenda yaguka kandi ifata ubundi buzima gatozi igera n’ahantu henshi ku isi.

Kuva icyo gihe ubuyobozi bwayo bwatangiye gukora butikoresheje kugira ngo imenyekane hirya no hino ku isi iza no kugera mu Rwanda.

Prof John Latham

Amasomo atangwa muri iyi Kaminuza yiganjemo  ay’imyuga, byose bigakorwa hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi bujyanye n’uko imibereho yo muri iki gihe iteye.

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version