Yagiye Gukora Ikizamini Cy’Ibinyabiziga Atapimwe Bamusabye Kubikora Ahimba Ubutumwa Bwa RBC

Diagnosis coronavirus on paper with tube of blood and pen. Results of test corona for patient from medicine laboratory. Clinic form with analysis of blood from test-tube. Diagnostic icon. vector

Umusore w’imyaka 31 kuri uyu wa Gatatu taliki 02, Gashyantare, 2022 yatawe muri yombi b’abapolisi ubwo bamusabaga ngo yerekane ubutumwa bw’uko yipimishije COVID-19 kugira ngo yemererwe gukora ikizami cyo gutwara imodoka barebye bagasanga ni ubwo yahimbye.

Yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Mbere y’uko bigera aho afatwa, uriya musore yaje gukora ikizamini nk’abandi ariko aza atipimishije kandi bitemewe.

Abapolisi bari bashinzwe kugenzura ko abaje bose bipimishije, bamusabye kubereka ubutumwa bubyemeza araberurira ababwira ko atipimishije.

- Kwmamaza -

Bamugiriye inama yo kujya kubikora kuko ubusanzwe bitemewe kujya mu ruhame utarikingije ndetse ngo ube wabanje no kwipimisha ubwandu bwa COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko uriya musore yagiye aho bari bamurangiye kujya kwipimishiriza agezeyo ahitamo guhimba ubutumwa bw’uko yipimishije kandi atari ubwe ahubwo ari ubwo yari ahawe n’undi muntu.

Basanze ubutumwa afite atari ubwe ahubwo ari ubwo yohererejwe n’undi witwa Nyandenda Adorathe hanyuma akabuhindurira umwimerere kugira ngo bumwitirirwe.

CP Kabera ati: “Abapolisi bamubajije niba yaripimishije avuga ko ntabyo yakoze, bamusaba kujya kubanza kwipimisha. Ako kanya yagiye ahita agaruka avuga ko arangije kwipimisha, abapolisi bamusabye  ubutumwa bugufi butangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) arabwerekana ndetse bugaragaza ko atandunduye COVID-19. Abapolisi babugizeho amacyenga barashishoza basanga yabwohererejwe na nimero ya telefoni ibaruye ku muntu witwa Nyabyenda Adorathe.”

Amaze kubona ko umutwe yari yatetse upfubye, uyu musore rutari buvuge amazina yahise yemera icyaha atangira ngo kugisabira imbabazi.

Icyakurikiyeho ni ukumushyikiriza Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo. kugira ngo hatangire iperereza.

Kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda COVID-19 biracyari ngombwa…

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera yaboneyeho kongera gukangurira abantu ko bagomba kubahiriza amabwiriza yose ajyanye no gukora ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Yabasabye kwirinda ibyaha bakora bakabifatirwamo, abibutsa ko bihanwa n’amategeko.

Ati: “Tumaze igihe kinini tubitangaza mu matangazo y’abaza gukora ibizamini ko buri muntu uza gukora ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga agomba kuba yaripimishije icyorezo cya COVID-19 mu gihe cy’amasaha 72. Ibi mu rwego rwo kugira ngo hatagira uwanduza abandi cyangwa ngo hagire uhandurira, dukomeje gufata abantu baza gukora ibizamini bafite ubutumwa buhimbano bugaragaza ko bisuzumishije iki cyorezo ndetse ko ari bazima kandi atari byo. Turabamenyesha ko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.”

Itegeko…

Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version