Ellen DeGeneres Yafunguye Mu Rwanda Ikigo Kizafasha Kubungabunga Ingagi

contact: cwelder@fullpic.com Campus Rendering - Courtesy of Dian Fossey Gorilla Fund

Umunyarwenya w’Umunyamerikakazi Ellen DeGeneres yatangaje ko ikigo cyamwitiriwe kizajya gifasha mu bushakashatsi ku ngangi, Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund, cyafunguwe ku mugaragaro.

Uwo mushinga ni impano DeGeneres yahawe n’umugore we Portia De Rossi muri Mutarama 2018, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko.

Mu kiganiro yakoze kuri uyu wa Kabiri, DeGeneres yabwiye abamukurikira ko afite inkuru itangaje.

Yavuze ko kuva mu bwana bwe Dian Fossey yari intwari kuri we kubera ibyo yakoze mu kubungabunga ingagi zo mu misozi.

- Kwmamaza -

Ati “Ndibuka nsoma National Geographic nkabona Dian Fossey, umugore uri mu ishyamba ry’inzitane hamwe n’Ingagi, nkavuga nti mbega ikiremwamuntu gitangaje!”

Yavuze ko atewe ishema no kuba iki kigo gitangiye imirimo.

Ati “Uyu munsi, nyuma y’imyaka ine nshimishijwe no gutangaza ifungurwa ku mugaragaro rya Ellen DeGereneres Campus igenewe Dian Fossey Gorilla Fund. Iki kigo ni ahantu buri wese ashobora gusura, ni inyubako igezweho igenewe abahanga mu bumenyi n’abashakashatsi bo hirya no hino ku isi kugira ngo babashe guteza imbere ibijyanye no kubungabunga ingagi, ndetse na ba mukerarugendo bakabasha kwiga ibijyanye n’ingagi.”

Muri iki kigo kandi ngo ni ahantu abantu bashobora kwigira ibijyanye n’ingagi n’ibindi.

DeGeneres yakomeje ati “Iyo mbonye izina ryanjye ryegeranye n’irya Dian Fossey kuri iki kigo twubatse, ni icyubahiro gikomeye, kandi aho ni mu Rwanda. Nkaba nifuza ko umurage we uzakomeza mu gufasha ingagi mu Rwanda, igihugu cyiza, kubera ko yanzanyemo impinduka nk’umukobwa muto.”

“Ndizera ko nshobora kubera urugero abandi bantu bakazana impinduka kugira ngo tubungabunge inyamaswa zose zugarijwe harimo n’ingagi, kandi ndizera ko muzagira amahirwe yo kujya mu Rwanda kwirebera izi ngagi kubera ko ni ibintu bishobora guhindura ubuzima. Muzabigerageze.”

Iki kigo cyatangiye kubakwa mu 2019 byitezwe ko kizatahwa ku mugaragaro mu 2021. Gusa byaje kwigizwa inyuma.

Uyu mushinga wanyujijwe mu kigo The Ellen Fund, ugamije gushyigikira ibikorwa birimo ikigo cy’ubushakashatsi kizwi nka Karisoke Research Center, kimaze imyaka isaga 50 gikurikirana ubuzima bw’ingagi.

Ikigo Karisoke Research Center cya Fossey Fund cyakoreraga mu nyubako gikodesha nayo idafite aho gukorera hakwiye kandi hisanzuye mu Mujyi wa Musanze.

Imirimo ya Dian Fossey iri mu byatumye ingagi zari zirimo gukendera zongera kororoka k’uburyo zavuye kuri 250 mu myaka ya 1980, ubu zisaga 600.

Iki kigo kijya gutangira kubakwa byatangajwe ko mu gihe cyo kubaka hazahangwa imirimo 1,500 ndetse miliyoni $2 zizakoreshwa ku mirimo n’ibintu bizagurwa.

Hari kandi miliyoni $2.5 zagenewe ibikoresho byagombaga kugurwa mu gihugu.

Umushinga wo kubaka iki kigo wakozwe n’ikigo MASS Design Group gifite ibikorwa i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Rwanda.

Mu baterankunga b’uyu mushinga harimo ibyamamare nka Leonardo DiCaprio uzwi muri sinema, wanitiriye Nyina icyumba kimwe, Irmelin DiCaprio, naho icyumba kibamo mudasobwa acyitirira se George DiCaprio.

Imbere muri Rob and Melani Walton Education Center
Aha ni muri Cindy Broder Conservation Gallery
Abazahakorera ubushakashatsi bazaba bafite amafu aterwa n’uko ikirere kimeze
Uko ikigo kigaragara urebeye hejuru
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version