Connect with us

Mu Rwanda

Kagame Yakiriye Umuyobozi W’Ikigo Mpuzamahanga Cy’Ubucuruzi

Published

on

Yisangize abandi

Muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yahakiriye Pamela Coke- Hamilton uyobora ikigo mpuzamahanga cy’ubucuruzi kitwa International Trade Center.

Baganiriye ku ngingo z’ubucuruzi n’ishoramari, batinda ku mwanya Afurika ifite mu bucuruzi mpuzamahanga.

Ubu bucuruzi muri iki gihe bwazonzwe n’ibibazo bishingiye ku ntambara Uburusiya burwana na Ukraine ndetse n’ingaruka COVID-19 yasigiye isi.

International Trade Centre ni ikigo gihuza ibigo by’ubucuruzi bwo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’amasoko mpuzamahanga kugira ngo ibyo bigo bibone aho bugirisha umutungo wabyo.

Gifasha n’ibindi bihugu gukomeza ubukungu bwabyo hagamijwe ko ababituye bava mu bukene.

Iki kigo gifite icyicaro i Geneva mu Busuwisi.

Cyashinzwe taliki 01, Mutarama, 1968.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version