Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yakomoje Ku Burangare Bw’Abayobozi Bwatumye Inyamaswa Zica Inka Muri Gishwati
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kagame Yakomoje Ku Burangare Bw’Abayobozi Bwatumye Inyamaswa Zica Inka Muri Gishwati

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 February 2022 2:59 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma yo kwikira indahiro z’abayobozi bari bamaze iminsi bashyizwe mu nshingano ku rwego rw’igihugu, Perezida Kagame yanenze Polisi y’u Rwanda n’abandi bayobozi bamenye ko hari inyamaswa yica amatungo muri Ishyamba rya Gishwati Mukuru ariko ntibagire icyo bakora, yabibabaza bakamusubiza ko bagiye kugira icyo bakora.

Taarifa yabaye iya mbere mu gutangaza ko hari inyamaswa y’amayobera yibasira amatungo cyane cyane imitavu mu Turere twa Nyabihu, Ngororero na Rutsiro.

Icyo gihe hari mu Ukuboza, 2021.

Mu Bice Bituriye Pariki Ya Gishwati-Mukura Hadutse Igikoko Cy’Amayobera

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abaturage bo mu Turere twa Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Rubavu bavuga ko hari igikoko gituruka muri Pariki ya Gishwati-Mukura kica inyana zabo. Kugeza ubu kimaze kwica izirenga enye kandi inyinshi ziba ari imitavu.

Inama yo kwiga iki kibazo yarangiye bose bacyecyeranya ubwoko bw’icyo gikoko.

Amafoto y’inyana nto zishwe n’iriya nyamaswa yabaye inshoberamahanga yatangiye kugaragara mu ntangiriro z’Icyumweru gishize.

Umwe muri bariya baturage utuye mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro yari yabwiye Taarifa ko we na bagenzi be bafite impungenge z’uko kiriya gikoko bizarangira kishe n’umuntu niba inzego z’umutekano zitabatabaye hakiri kare.

Nyuma y’aho nabwo hari indi nkuru twanditse abaturage batakamba ngo Leta ireba  uko izo nyamaswa zakwica cyangwa zikigizwayo.

- Advertisement -

Bavugaga ko kiriya ‘gikoko cy’amayobera’kigiye kumara imitavu y’inka zabo.

Ikibabaje ni uko icyo gikoko cy’amayobera nyuma yaho cyakomeje  kwica inka z’abaturage.

Inama yo kwiga iki kibazo yabaye nyuma y’uko iriya nkuru ibaye kimomo, yarangiye bose bacyecyeranya ubwoko bw’icyo gikoko.

Igihe cyarageze ubuyobozi bw’ibanze bukorana inama n’abaturage bufatanyije n’ubw’umutekano mu turere ishyamba rya Gishwati rikoraho ndetse icyo gihe hari n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere ry’u Rwanda, RDB.

Nyuma ariko iki gikoko cyakomeje kwica amatungo.

Tugarutse ku ijambo rya Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi barimo Minisitiri mushya w’ibikorwaremezo n’umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Perezida Kagame yanenze abayobozi baba ab’inzego z’umutekano ndetse n’izindi nzego kuba barirengagije nkana ibya kiriya kibazo kandi bakamwemerera ko bakizi guhera mu mwaka wa 2019.

Perezida Kagame ati: “Ejo bundi abaturage baratakamba ngo inyamaswa zabamariye amatungo, mfata telefoni mpamagara Polisi mbabaza iby’izo nyamaswa bati twabibonye, ibi byanditswe bimaze igihe, ibi mwari mubizi n’igihe cyose bimaze, rwose nta soni bati: twari tubizi.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko yabajije abo mu mutekano bamusubiza ko bagiye kugira icyo bakora, ababwira ko icyo ababaza atari icyo bagiye gukora ahubwo ari icyo bakoze cyangwa batakoze bakamubwira n’impamvu.

Perezida Kagame yanenze abayobozi bamenye kiriya kibazo bakakirenza ingohe kugeza ubwo inka z’abaturage zishwe n’inyamaswa  kugeza ubwo bibaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga.

Umukuru yagarutse ku zindi ngingo zirimo uko u Rwanda  rubanye n’amahanga ya hafi yarwo avuga ko bidatinze u Rwanda n’u Burundi bizasubira kuba neza nk’uko byahoze ariko aburira abantu bose baba bagifitiye u Rwanda umugambi mubi ko bazabona akaga kuko iminsi yabo irabaze.

TAGGED:AbaturagefeaturedKagameNgororeroNyabihuPolisiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Domitien Ndayizeye Wayoboye u Burundi Yashyizwe Mu Nteko Y’Inararibonye Z’Afurika
Next Article Mu By’Umutekano U Rwanda ‘Ruhanze Amaso’ Muri DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?