Kagame Yambitse Sassou Nguesso Umudali W’Indashyikirwa

Mu rwego rwo kumushimira umuhati yashyize kandi agishyira mu kubaka ubumwe bw’abatuye Afurika, Perezida Kagame yaraye yambitse mugenzi we uyobora Congo Brazzaville umudali u Rwanda rwise AGACIRO.

Yawumwambikiye mu gikorwa cyo kumwakira ku meza cyabereye muri Kigali Convention Center kitabiriwe n’abayobozi bakuru ku mpande zombi.

Sassou Nguesso ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Yahageze kuri uyu wa Gatanu mu masaha ya nyuma ya saa sita yakirwa na mugenzi we Paul Kagame.

Dennis Sassou Nguesso yahise akomereza gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi ahavuye ajya kuganira na Perezida Kagame mu muhezo.

Nyuma bagiranye ikiganiro  kigufi n’abanyamakuru birangiye akomereza mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda aho yavugiye ijambo.

Mu ijambo rye yagarutse ku kamaro ko kwihuza kw’Afurika n’imikoranire inoze y’abayituye.

Yavuze ko abaturage ba Afurika bagomba kwishyira hamwe kugira ngo umugabane wabo utere imbere.

Sassou Nguesso yagize ati: “ Guteza imbere Afurika biri mu maboko yacu ariko bidusaba ko buri munsi duharanira amahoro. Ni ngombwa ko intambara n’urugomo bohagararaga. Ntacyagerwaho hatai amahoro. Ni ngombwa ko abaturanyi babana amahoro kandi bakishyira hamwe.”

Avuga ko imibaniro nk’iyo ari nkingi yo kubana amahoro kw’abatuye Afurika, bigateza imbere n’abayituye.

Dennis Sassou Nguesso ari mu bayobozi b’ibihugu by’Afurika bamaze igihe ku butegetsi kuko yabugiyeho mu mwaka 1979.

Azi uko Politiki yo kuri uyu mugabane yakinwe kuva icyo gihe kugeza ubu.

Uretse igihe gito yamaze atari ku butegetsi mu gihugu cye cyategekwaga na Pascal Lissouba, ikindi gihe cyose yakimaze ari Perezide wa Congo Brazzaville.

Lissouba yategetse iki gihugu guhera mu mwaka wa 1992 kugeza mu mwaka wa 1997.

Kuri uyu wa Gatandatu ari busure Kaminuza yigisha iby’ubuhinzi bwa kijyambere kiri mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Gashora yitwa RICA.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version