Ndagijimana Yasabye Abahinzi Bo Mu Rwanda Kwigira Ku Banyamahanga

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibikomoka ku buhinzi, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yabwiye abahinzi b’Abanyarwanda ko kwigira kuri bagenzi babo ari ingirakamaro.

Yari ahagarariye Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente mu imurikabikorwa ribera i Nyandungu.

Dr Ndagijimana yabanje kwifuriza ikaze abaje kuhamurikira ibyo bakorera iwabo biganjemo abaturutse mu bihugu 16.

Yabwiye abo bashoramari ko mu Rwanda amarembo afunguye, bityo ko kuhashora imari ari iby’agaciro.

- Kwmamaza -

Ati:  “Mboneye ho gusaba abahinzi n’aborozi kwigira kuri bagenzi babo baturutse mu bindi bihugu kugira ngo bamenye uko ahandi bikorwa kandi neza kandi abashaka gushora imari mu Rwanda, amarembo arafunguye.”

Yasabye abahinzi n’aborozi kwiga uko ahandi bita ku musaruro mu rwego rwo kugabanya uwangirika.

Kimwe mu bitubya umusaruro uturuka ku buhinzi ni uburyo witabwaho ukiri mu murima, uko bigenda ugezwa aho uzahunikwa n’uko uhunikwa ubwabyo.

Mu Rwanda ho ngo hari na gahunda Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho yo gufasha abahinzi yiswe ‘Smart Nkunganire.’

Ku bashaka kurushaho kuzamura ubuhinzi bwabo, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko u Rwanda ruha abahinzi inguzanyo izishyurwa ku nyungu nto( ingana na 10%), ibyo bikaba ari uburyo bwo korohereza abifuza kubushoramo imari.

Ku rundi ruhande, Ndagijimana  avuga ko ubuhinzi butatera imbere budakozwe n’urubyiruko kuko ari rwo rufite imbaraga n’ubumenyi bikenewe mu buhinzi bwo mu kinyajana cya 21.

Ati: “Urubyiruko rukwiye kumva ko ubuhinzi ari umwuga ushobora kurubyarira inyungu mu gihe ukozwe neza bijyanye n’igihe.”

Yunze mo ko imurikabikorwa nka ririya rifasha abaryitabiriye guhahirana n’abandi no kurahura ubumenyi bw’ingenzi buri muhinzi w’umunyamwuga akeneye.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse yavuze ko kwitabira iri murikabikorwa ari ugushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere uruhererekane nyongereragaciro mu buhinzi n’ubworozi.

Yibukije abaryitabiriye ko ari ryo rya mbere ribaye nyuma y’uko COVID-19 yadutse ikagera no mu Rwanda.

Dr Musafiri yashimiye abahinzi n’aborozi baje kumurika ibikorwa byabo,  ashima n’uruhare rw’abafatanyabikorwa mu mitegurire yaryo  n’uruhare rwabo mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Mugenzi we ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi muri  Zimbabwe, Dr. Anxious Jongwe Masuka yavuze ko Afurika ikwiriye gukanguka igaha agaciro ubuhinzi kugira ngo ibashe kwihaza mu biribwa.

Dr Anxious Masuka avuga ko Zimbabwe ishaka gukorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo n’urw’ubuhinzi.

Intego ngo ni ugushyira imbaraga mu buhinzi n’ubworozi no guhanga udushya muri uyu myuga ikorwa na benshi mu bihugi byombi.

Iri murikagurikabikorwa rizamara iminsi 10 uhereye taliki ya 21, Nyakanga, 2023.

Iri murikagurikabikorwa rizamara iminsi 10 uhereye tariki ya 21, Nyakanga, 2023.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version