Kagame Yasabye Arsenal Gukomeza Gutsinda

Perezida Kagame akunda Arsenal( Ifoto@Kigali Today)

Nyuma yo kubona ko ikipe akunda itsinde iyo byari bihanganye mu buryo budasubirwaho, Perezida Paul Kagame yanditse kuri X agaragaza ibyo byishimo kandi asaba Arsenal yari imaze gutsinda Man City 5-1 gukomereza aho.

Yanditse ati: “Arsenal/ Abarashi mukomereze aho. Reka dukomeze.”

Abakinnyi ba Arsenal bayigejeje kuri iriya ntsinzi ni Martin Odegaard watsinze igitego cya mbere ku munota wa kabiri, Thomas Partey ku munota wa 56, Lewis-Skelly ku munota wa 62, Kai Havertz ku munota wa 76 na Ethan Nwaneri watsinze ku munota wa gatatu w’inyongera, mu gihe Man City yatsindiwe na Erling Haaland ku munota wa 55.

Arsenal ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 50, ikabanzirizwa na  Liverpool ya mbere ifite amanota 56, mu gihe Man City iri ku mwanya wa kane n’amanota 41.

- Kwmamaza -

Arsenal isanzwe ifite amasezerano yagiranye n’u Rwanda yo kurwamamariza izina ryarwo rikagera kure, rugasurwa na benshi binyuze muri gahunda yiswe Visit Rwanda.

Reba iby’ingenzi byaranze ibyo bitego:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version