Perezida Kagame Yasabye Impinduka Mu Miyoborere Y’Umupira W’Amaguru

Perezida Paul Kagame yasabye ko abayobora umupira w’amaguru bahindura imyumvire, bagahora bazirikana ko uyu mukino ufite uruhare mu kuzana impinduka abatuye Afurika bakeneye.

Kuri uyu wa Gatandatu yitabiriye inama ya Komite Nyobozi y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, irimo kubera i Kigali.

Yitabiriwe na Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe, Perezida wa FIFA Gianni Infantino n’umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri iryo shyirahamwe, Arsène Wenger, wanatoje Arsenal F.C. yo mu Bwongereza.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo akora politiki nk’akazi ka buri munsi, ifite aho ihurira na siporo, ari naho habarizwa umupira w’amaguru.

- Advertisement -

Kugira ngo izo nzego zombi zitange umusaruro bisaba imiyoborere ihamye, kugira icyerekezo no gukorera hamwe, bikajyana n’uko iyo intego igezweho, ibyishimo bigera ku bantu bose bagize ikipe no hanze yayo.

Yabwiye abitabiriye iyi nama ati “Rero inshingano zacu ni izihe, mwe nk’abantu ni iki mwumva mukwiye gukora mu buryo budasanzwe, kugira ngo tubashe kugera ku ntego zacu zo guteza imbere yaba politiki cyangwa by’umwihariko umupira w’amaguru ku mugabane wacu? Ndatekereza ko ari zo nshingano dufite.”

Yavuze ko hakenewe guhindura imyumvire, bagakora ibiri mu nyungu zabo kandi bitanga umusaruro.

Yavuze ko n’iyo ubushobozi bwaba budahagije bitavuze ko butazaboneka, cyangwa hakifashishwa abafatanyabikorwa mu kuziba icyuho cyaba gihari.

Yakomeje ati “Ariko imyumvire igomba guhinduka. Twese hano muri iki cyumba dukwiye gutangira gutekereza ku gukora ibintu mu buryo bwihariye, tugatekereza ku nshingano dufite zirenga twebwe ubwacu nk’abantu, zikagera ku bantu bose bakunda umupira w’amaguru, ndetse n’abatawukunda dukwiye gutuma bawukunda.”

“Ibyo ariko bigakorwa tuzirikana neza ko umupira w’amaguru ari kimwe mu bice bigize politiki y’iterambere ry’umugabane wacu.”

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite impano nyinshi kurenza n’uko abantu babitekereza, ariko ugasanga hari ubwo zitanga umusaruro iyo zirimo gukoreshwa ku yindi migabane, aho kuba muri Afurika.

Ati “Ni ikibazo dukwiye gushakira ibisubizo.”

Perezida Kagame kandi yabwiye abo bayobozi ko bategerejweho umusanzu ukomeye mu gutuma bigerwaho, bijyanye n’icyerekezo cyashyizweho mu mupira w’amaguru muri uyu mugabane.

Ati “Ariko bisaba impinduka mu myumvire yo gukora ibintu mu buryo butandukanye n’ubusanzwe, gukorana n’abantu, gukora ibintu wishimye kandi ukamenya ko utishimye wenyine, ahubwo wishimanye n’abandi dukorera.”

Dr Motsepe yashimiye Perezida Kagame, ko batamubona nk’umuyobozi ukomeye muri Afurika gusa, ahubwo ari nk’umufatanyabikorwa unakora ubuvugizi aho bikenewe mu bandi baperezida.

Gianni Infantino we yavuze ko umupira w’amaguru, uretse gushimisha abantu unatanga amasomo ko igihe umuntu ashatse gukora wenyine ntacyo yageraho, ndetse ko ari ngombwa kubahiriza amategeko no kubaha uwo muhanganye.

Yakomeje ati “Umupira w’amaguru utwigisha gutsinda no gutsindwa, kandi ukatwigisha ko nyuma yo gutsindwa umukino umwe haba hari undi ugomba kwitegura neza ukawutsinda, bikatwigisha ubudaheranwa, ahubwo tukitegura guhangana n’izindi mbogamizi ziba zidutegereje.”

Yahise abihuza n’amateka y’u Rwanda, avuga ko ari urugero ku bihugu byose ku Isi ko ikintu cyose gishoboka, ko igikenewe ari ubushake, ubundi ugakora ibyo wiyemeje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version