Kagame Yasabye Urubyiruko Kudapfusha Ubusa Ubuto Bwaryo

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ruhagariye urundi rwari ruteraniye muri BK Arena ko ubuto bwarwo ari umutungo w’agaciro, ko badakwiye kubupfusha ubusa.

Ni mu kiganiro kitwa Meet The President kiganirirwamo uko igihugu gihagaze mu byo guteza imbere urubyiruko no kureba aho rugifite inzitizi ngo zikurweho.

Mu gihe gishize nabwo Perezida Kagame yari yahuye n’urubyiruko rumugezaho ibibazo rufite bijyanye no guhanga akazi mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse no mu zindi nzego zireba iterambere ryarwo.

Umubare munini w’Abanyarwanda ni abatararenza imyaka 40 y’amavuko, kandi abo bose bakeneye imirimo no kubaho neza kugira ngo bazagirire igihugu akamaro.

- Advertisement -

Icyakora bamwe muri bo byangijwe n’ibiyobyabwenge.

Hari n’abatabona imirimo kubera kudahabwa inguzanyo ngo bayihange, abandi bagacikiriza amashuri kubera kubura ubwishyu.

Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi nayo ni ingingo urubyiruko rukunze gusabwa guhangana nayo kuko iteza umwiryane mu Banyarwanda.

Ibyo byose hamwe n’ibindi, biri mu byo bari buganireho na Perezida Kagame

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version