Umugaba W’Ingabo Za Senegal Yaje Mu Rwanda

 General Mbaye Cissé uyobora ingabo za Senegal yasuye icyicaro cy’ingabo z’u Rwanda kiri ku Kimihurura.

Yakiriwe na General Mubarak Muganga uyobora ingabo z’u Rwanda.

Hari kandi na Minisitiri w’ingabo Juvenal Marizamunda, hanyuma we n’abagize itsinda rye babona kuganira n’ingabo z’u Rwanda ku mikoranire.

General Mbaye Cissé yavuze ko imikoranire hagati y’ingabo z’ibihugu byombi ishinjiye no ku mubano mwiza hagati ya Kigali na Dakar.

- Advertisement -

Ingabo za Senegal zatangiye gukorera mu Rwanda ndetse no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo zari ziri mu butumwa bw’amahoro bwa MINUAR.

General Mbaye avuga ko mu myaka iri imbere ubufatanye hagati y’ingabo za DRC ni iz’u Rwanda bazakorana mu gutoza abasirikare ba Senegal.

Umugaba w’ingabo yanasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi ndetse n’ngoro imurikwamo amateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version