Kagame Yashimiye Muhoozi Uruhare Yagize Mu Guhuza u Rwanda Na Uganda

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango w’isabukuru nziza ya Gen Muhoozi Kainerugaba, yamushimiye uruhare yagize mu guhuza u Rwanda na Uganda nyuma y’umubano muke wari umaze imyaka myinshi.

Muhoozi Kainerugaba yageze mu Rwanda mu mpera z’Icyumweru aje kuhiziriza umunsi we w’amavuko.

Yavukiye i Dar es Salaam muri Tanzania ubu akaba afite imyaka 49 y’amavuko.

Afite umugore witwa Charlotte Nankunda Kutesa bakaba bafitanye abana batatu ari abo Kenshuro Kainerugaba, Ruhamya Kainerugaba na Ihunde Kainerugaba.

- Kwmamaza -

Mu muhango wo kwizihiza isabukuru ya Kainerugaba, Perezida Kagame yavuze ko umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda uri ho muri iki gihe wagezweho kubera umuhati Gen Muhoozi Kainerugaba yashyizeho.

Yagize ati: “Turi inshuti ndetse dufite n’amahoro. Warakoze General Muhoozi  ku ruhare wagize muri ibi kuko wabaye  ikiraro gihuza impande zombi.”

Kagame Yashimiye Muhoozi Uruhare Yagize Mu Guhuza u Rwanda Na Uganda

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko mbere u Rwanda na Uganda bitari bibanye neza ariko buri gihugu gifite amahoro ariko umuhati wa Muhoozi Kainerugaba watumye byombi muri iki gihe bigerwaho,

Buri gihugu gifite amahoro kandi kibanye neza n’ikindi.

Muhoozi Kainerugaba aherutse mu Rwanda muri Mutarama, 2023.

Icyo gihe yari yaje kuganira na Perezida Kagame ku mubano w’ibihugu byombi.

Icyo gihe uruzinduko rwe, rwaje rukurikiye urwa Ambasaderi wa Uganda muri UN witwa Adonia Ayebare yari yagiriye mu Rwanda mu gihe gito cyabanje.

Ayebare yari azaniye Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida Yoweli Kaguta Museveni.

U Rwanda rwari rumaze imyaka igera kuri ine utameze neza hagati yarwo na Uganda.

Icyo gihe u Rwanda rwavugaga ko imiterere y’iki kibazo ishingiye ku ngingo eshatu ari zo guhohotera Abanyarwanda mu bihe no mu buryo butandukanye bikozwe n’inzego z’umutekano za Uganda.

Ikindi ni uko rwavugaga ko Uganda ishyigikira imitwe y’abarwanyi igerageza guhungabanya umutekano warwo ndetse no kubangamira ubukungu bw’u Rwanda mu buryo butandukanye.

Muri Kanama 2019 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano agamije gukemura ibibazo biri hagati yabyo.

Ayo masezerano yasinyiwe  i Luanda muri Angola mu nama y’umunsi umwe yari yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, João Lourenço wa Angola, Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda na Felix Tshisekedi wa RDC.

Na nyuma hari ibindi biganiro byabaye muri uwo mujyo.

Abashyitsi bakiriwe na Perezida Kagame mu muhango w’umunsi w’amavuko wa Muhoozi Kainerugaba
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version