Ruhango: Amasanduku Ashyinguwemo Abazize Jenoside Yarangiritse

Abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rw’Akarere ka Ruhango bavuga ko amasanduku bashyinguyemo yarangije kwangirika bityo ko akwiye guhinduka.

Babivuze ubwo bibukaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe muri kiriya gice mu mwaka wa 1994.

Jean Claude Nkurayija uhagarariye abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rw’Akarere ka Ruhango yasabye ababifite mu nshingano kwita ku masanduku ari mo iriya mibiri kureba uko bayimurira mu yandi masanduku.

Ati:“Ndasaba ubuyobozi bw’Akarere kudufasha kuko  amasanduka ari mu rwibutso rwiza Akarere kadufashije kubaka yarangije kwangirika bityo akaba agomba gusanwa”.

- Advertisement -

Minisitiri w’ishoramari rya Leta icyarimwe akanaba n’imboni y’aka karere Eric Rwigamba avuga ko icyifuzo cya bariya baturage ari ngombwa ko gishyirwa mu bikorwa.

Ati:“Tuzafatanya n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse na MINIBUMWE n’abandi dukorana, ibikomeye nibyo byakozwe naho ibindi byifuzo byo biroroshye turabikurikirana bityo bikemuke.”

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rw’Akarere ka Ruhango ruruhukiyemo imibiri 22,249.

Ubwo hibukwaga abaguye muri kariya gace ku nshuro ya 29, hashyinguwe indi mibiri itanu.

Imibiri iruhukiye muri ruriya rwibutso ni 22,249.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version