Kagame Yashimye Abajenerali Baherutse Kujya Mu Kiruhuko Cy’Izabukuru

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yaganiriye n’abajenerali ndetse n’abandi basirikare baherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru abashimira ubwitange bagaragaje mu myaka bamaze bakorera Abanyarwanda.

Abajenerali bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru barimo General James Kabarebe usanzwe ari umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano.

Abandi ni Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi, Maj. Gen Martin Nzaramba, Maj Gen Eric Murokore, Maj Gen Augustin Turagara, Maj Gen Charles Karamba na Maj Gen Albert Murasira uheruka kuba Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.

Harimo kandi Brig. Gen Chris Murari, Brig Gen Didace Ndahiro na Brig Gen Emmanuel Ndahiro.

- Advertisement -

Hari abandi bofisiye bakuru 83 bahawe iki kiruhuko, abofisiye bato batandatu, abasirikare bato 86 n’abandi 678 barangije amasezerano,  biyongeraho 160 bafite ibibazo by’ubuzima, abo bose bakaba bahawe ikiruhuko.

Mu kiganiro Perezida Kagame yaraye agiranye n’abo basirikare; yabashimiye uko bitangiye igihugu mu gihe cyose bari bamaze mu kazi ko kurinda igihugu n’abagituye.

Perezida Kagame aganira na bariya basirikare bakuru

N’abo bamushimiye imikoranire yaberetse kandi bamwizeza kuzakomeza gukora u Rwanda mu nzego zitandukanye, bakazaba n’abajyanama b’abasirikare bakiri mu kazi.

Perezida Kagame yari ari kumwe na Minisitiri w’ingabo Juvenal Marizamunda n’umugaba w’ingabo Lt Gen Mubarakh Muganga
Aba basirikare bashimiwe ubwitange bagaragaje mu kazi bamazemo imyaka myinshi bakorera Abanyarwanda

Amafoto@UrugwiroVillage

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version