Ubufaransa Bwatangaje Ko Buzarwana Na Niger Nibiba Ngombwa

Gen Hubert Cottereau umwe mu bagaba bakuru b'ingabo z'Ubufaransa zirwanira ku butaka

Ambasaderi w’Ubufaransa muri Niger witwa Sylvain Itté yatangaje ko hari amabwiriza yaturutse i Paris yamaze guhabwa  abasirikare b’Ubufaransa yo kurwana n’ingabo za Niger nizongera kuvogera inyungu zabwo.

Bivuzwe nyuma y’uko uyu Ambasaderi asabwe kuva muri Niger akabyanga yishingikirije ko abamwirukana atari abantu batowe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Itté yashimiwe na Perezida Macron kubera ko yanze igitutu cy’abasirikare ubutegetsi bw’i Paris buvuga ko bafashe ubutegetsi bitanyuze muri Demukarasi.

I Paris bavuze ko ingabo zabo ziteguye intambara zizarwana n’iza Niger nihagira uwongera guhirahira agakora ku biranga inyungu z’Ubufaransa muri Niger cyangwa hakagira usagarira abasirikare  cyangwa abadipolomate babwo.

Ibi kandi byamejwe n’abagaba bakuru b’ingabo z’Ubufaransa mu kiganiro bahaye ikinyamakuru Anadulu gisanzwe cyandikirwa muri Turikiya.

Ibyo muri Niger byaje kuba ikibazo taliki 26, Nyakanga, 2023 ubwo abasirikare bayobowe na Gen. Abdourahamane Tchiani bakuraga ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum bakamufungira iwe.

Kuva icyo gihe, ibintu byafashe indi ntera, amahanga arahaguruka ngo arebe ko iyo rwaserera yahosha,  Bazoum agasubira ku butegetsi ariko nta musaruro biratanga.

ECOWAS yashyizeho igitutu cya gisirikare ngo izatera Niamey ariko ntibiraba.

Hari n’abavuga ko ari ‘ugukangata’

Inararibonye nyafurika zo zisanga intambara itakemura ikibazo kiri muri kiriya gihugu ahubwo basaba ko hakurikizwa inzira y’ibiganiro.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version