Michaella Rugwizangoga ushinzwe kubungabunga Pariki z’u Rwanda mu kigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, yavuze ko mu myaka 20 ishize umuhango wo kwita izina utangiye, abana b’ingagi 300 bamaze kwitwa amazina.
Yabivugiye mu muhango wo kwita abandi bana b’ingagi 23 wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu taliki 01, Nzeri, 2023.
Ni umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye barimo Abanyarwanda n’inshuti zabo kandi umushyitsi mukuru ya Madamu Jeannette Kagame.
Rugwizangoga yabwiye abari baje kumva uko abo bana bitwa ko hari miliyoni $10 zavuye mu madolari atangwa n’abasura Pariki y’Ibirunga zashowe mu mishinga 500 igamije guteza imbere abatuye pariki zose z’u Rwanda.
Iyo mishinga yashowe mu mirenge 12 iri mu Ntara zikora kuri iriya Pariki ari zo iy’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde ashima Leta y’u Rwanda yatekereje kurinda ziriya ngagi kuko kuzirinda byatumye zituza zirororoka abantu barazisura ziha u Rwanda amadovize.
Ati: “ Umusaruro wo kwita ku ngagi watumye mu Ntara yacu havuka hoteli zitandukanye kandi tuzakomeza kugira uruhare mu kurinda iyi pariki.”
Mu myaka 20 ishize ingagi ziyongereho 23% bitewe n’uko zarinzwe ba rushimusi ndetse n’intambara zatumaga zihunga.
Ubusanzwe ingagi zo mu misozi mu miremire ziba ahantu hakonja cyane.
Amakuru avuga ko ingagi y’ingabo ikuze iba ipima ibilo 250.