Kagame Yashyigikiye Ko Igihe Cyo Kwishyura Amadeni Y’Ibihugu Cyongerwa

Perezida Kagame yagaragaje ko ashyigikiye ko igihe cyo gusubika kwishyura amadeni ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere cyongererwa kugira ngo birusheho guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Ni igitekerezo yatanze mu nama mpuzamahanga yigaga k’uburyo bwo kuvugurura imyenda yahawe ibihugu, International Debt Architecture and Liquidity.

Yitabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau, Minisitiri w’Intebe wa Jamaica Andrew Holness n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres.

Muri iyo nama Guterres yagaragaje icyifuzo ko icyemezo giheruka gufatwa n’ibihugu 20 bikize ku isi (G20) cyo gusubika kwishyuza ibihugu bikennye amadeni bibifitiye kizarangira muri Kamena 2021, gikwiye kongerwa kikageza muri Kamena 2022.

- Advertisement -

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe ingaruka z’icyorezo cya COVID -19 zikomeje kwibasira ibihugu, hari bimwe bishobora gukoresha ubushobozi bwabyo mu gushyigikira izahuka ry’ibukungu, mu gihe ibindi byinshi byiringiye inguzanyo za leta cyangwa abikorera.

Kagame yavuze ko hatabayeho gahunda ihuriweho, uko kudahuza ubushobozi kuzarushaho kuzana ubusumbane, aho ibihugu bikennye bitazigera bigira amahirwe yo kwiteza imbere bigakira.

Yashyigikiye ko habaho gahunda yo kongera igihe cyo kwishyura imyenda ku bihugu bikennye, ariko ko hakenewe uburyo butuma n’imyenda ifatwa ikoreshwa kandi igatangwa hakurikijwe ibikenerwe ubwabyo aho kuba ibyo umuntu[igihugu] yemerewe.

Ati “Ibiganiro ku koroshya uburyo bwo kwishyura inguzanyo bikwiye gukorwa hazirikanwa ku mibereho y’abaturage, no kureba intego z’iterambere mu buryo bw’igihe kirekire, harimo intego zigamije iterambere rirambye.”

“Kuvugurura gahunda y’imyenda ntabwo bikwiye kugaragara nk’ingamba zihutirwa kubera Covid. Ni ikiganiro cyari gikenewe kigera neza ku busumbane bukomeje   kuranga isi yacu. Kubona igisubizo gishya cyakuraho iki kintu  kiri mu bihangayikishije umuryango mpuzamahanga muri iki gihe.”

Umuyobozi w’ikigega mpuzamahanga cy’imari Kristalina Georgieva, yavuze ko icyerekezo cy’ubukungu bw’isi gitanga icyizere kubera umusanzu inkingo za COVID-19 ziri gutanga.

Gusa ngo ibihugu birimo kunyura inzira zitandukanye, ibikennye bikarushaho kuba inyuma, ku buryo hakenewe uburyo bwihariye bwo kubifasha kurenga ingaruka za COVID-19.

Kristalina Georgieva ati: “Inkuru nziza uyu munsi ni uko twateye intambwe ku mafaranga ashobora gutangwamo inguzanyo nshya agera kuri miliyari $650 agenewe guhangana n’ubukenerwe bw’ubwizigame bw’ibihugu.”

Muri iyo nama Guterres yavuze ko ibihugu bikize bimaze gukoresha miliyari ibihumbi $16 mu gushyigikira gahunda zigamije gukumira ihungabana rikomeye ry’ubukungu, mu gihe ibihugu bikennye byo bimaze gukoresha amafaranga ari munsi ho inshuro 580 ugereranyije n’umusaruro mbumbe wabyo.

Ubundi Perezida Kagame abona ate ikibazo cy’umwenda?

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yahaye abanyamakuru tariki 11, Gashyantare, 2021 yavuze ko ikibazo cy’umwenda ibihugu bikennye bifitiye ibikize kigomba kugira inguni kireberwamo, ntigifatwe nk’aho ari icy’ejo bundi cyangwa ko ibihugu bifite umwenda byawukurirwaho.

Perezida Kagame asanga umugabo ari ufata umwenda akawishyura. Si uwishimira ko bawumusonera

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari uburyo igihugu gifitiye ikindi umwenda cyaganira nacyo kugira ngo kizawishyure mu buryo bumwe cyangwa ubundi kandi butagize uruhande rubihombeyemo.

Icyo gihe yagize ati: “ Erega ikibazo cy’umwenda cyahozeho na mbere ya COVID-19. Ndabyumva ko iki cyorezo cyaje kigashegesha ubukungu bw’ibihugu bikennye ariko nsanga kugira ngo ibintu bizagende neza, bizasaba ko ibihugu bikize byagurije ibikennye bigomba kwegerwa hakagira ibyo impande zombi zemeranyaho. Ikibazo gikurikiraho ni ukwibaza niba ibihugu bikennye byazasaba ibikize kubisonera umwenda kubera COVID-19 !…”

Perezida Kagame  icyo gihe yabwiye abanyamakuru ko aho kugira ngo ibihugu bikennye byitwaze ko byashegeshwe na COVID-19 hanyuma bisonerwe imwenda ngo ni ukugira ngo amafaranga byabigombaga bizayakoreshe byisana, ahubwo habaho kureba uburyo yazishyurwa mu gihe runaka no mu buryo runaka.

Muri ubwo buryo harimo kuba igihugu gifitiye ikindi umwenda cyagisaba imbabazi kikawugisonera wose.

Imibare yerekana ko u Rwanda rufite ubukungu bwiyubaka uko imyaka ihita

Ubundi ni uko igihugu gifitiye ikindi umwenda cyagisaba igihe gihagije cyo kwisuganya ukazishyurwa buhoro buhoro, uko ubushobozi bubonetse.

Kagame yavuze ko uko bimeze kose ibihugu bikennye atari byo bizasaba ko byadohorerwa ngo nibirangiza bifate n’umwanzuro.

Ku rundi ruhande ariko, Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bikennye bishobora guhabwa amahirwe yo kwishyura umwenda munini bifitiye ibikize ndetse warushijeho kuremera kubera ingaruka za COVID-19 hashingiwe ku byerekana uko byishyuraga na mbere y’uko icyorezo cyaduka.

Akavuga ko ibihugu bikennye bitagombye kwitwaza COVID-19 byo byumve ko bigomba gusonerwa umwenda bifitiye ibikize.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version