Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yashyigikiye Ko Igihe Cyo Kwishyura Amadeni Y’Ibihugu Cyongerwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Kagame Yashyigikiye Ko Igihe Cyo Kwishyura Amadeni Y’Ibihugu Cyongerwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 March 2021 5:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Kagame yagaragaje ko ashyigikiye ko igihe cyo gusubika kwishyura amadeni ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere cyongererwa kugira ngo birusheho guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Ni igitekerezo yatanze mu nama mpuzamahanga yigaga k’uburyo bwo kuvugurura imyenda yahawe ibihugu, International Debt Architecture and Liquidity.

Yitabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau, Minisitiri w’Intebe wa Jamaica Andrew Holness n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres.

Muri iyo nama Guterres yagaragaje icyifuzo ko icyemezo giheruka gufatwa n’ibihugu 20 bikize ku isi (G20) cyo gusubika kwishyuza ibihugu bikennye amadeni bibifitiye kizarangira muri Kamena 2021, gikwiye kongerwa kikageza muri Kamena 2022.

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe ingaruka z’icyorezo cya COVID -19 zikomeje kwibasira ibihugu, hari bimwe bishobora gukoresha ubushobozi bwabyo mu gushyigikira izahuka ry’ibukungu, mu gihe ibindi byinshi byiringiye inguzanyo za leta cyangwa abikorera.

Kagame yavuze ko hatabayeho gahunda ihuriweho, uko kudahuza ubushobozi kuzarushaho kuzana ubusumbane, aho ibihugu bikennye bitazigera bigira amahirwe yo kwiteza imbere bigakira.

Yashyigikiye ko habaho gahunda yo kongera igihe cyo kwishyura imyenda ku bihugu bikennye, ariko ko hakenewe uburyo butuma n’imyenda ifatwa ikoreshwa kandi igatangwa hakurikijwe ibikenerwe ubwabyo aho kuba ibyo umuntu[igihugu] yemerewe.

Ati “Ibiganiro ku koroshya uburyo bwo kwishyura inguzanyo bikwiye gukorwa hazirikanwa ku mibereho y’abaturage, no kureba intego z’iterambere mu buryo bw’igihe kirekire, harimo intego zigamije iterambere rirambye.”

“Kuvugurura gahunda y’imyenda ntabwo bikwiye kugaragara nk’ingamba zihutirwa kubera Covid. Ni ikiganiro cyari gikenewe kigera neza ku busumbane bukomeje   kuranga isi yacu. Kubona igisubizo gishya cyakuraho iki kintu  kiri mu bihangayikishije umuryango mpuzamahanga muri iki gihe.”

Umuyobozi w’ikigega mpuzamahanga cy’imari Kristalina Georgieva, yavuze ko icyerekezo cy’ubukungu bw’isi gitanga icyizere kubera umusanzu inkingo za COVID-19 ziri gutanga.

Gusa ngo ibihugu birimo kunyura inzira zitandukanye, ibikennye bikarushaho kuba inyuma, ku buryo hakenewe uburyo bwihariye bwo kubifasha kurenga ingaruka za COVID-19.

Kristalina Georgieva ati: “Inkuru nziza uyu munsi ni uko twateye intambwe ku mafaranga ashobora gutangwamo inguzanyo nshya agera kuri miliyari $650 agenewe guhangana n’ubukenerwe bw’ubwizigame bw’ibihugu.”

Muri iyo nama Guterres yavuze ko ibihugu bikize bimaze gukoresha miliyari ibihumbi $16 mu gushyigikira gahunda zigamije gukumira ihungabana rikomeye ry’ubukungu, mu gihe ibihugu bikennye byo bimaze gukoresha amafaranga ari munsi ho inshuro 580 ugereranyije n’umusaruro mbumbe wabyo.

Ubundi Perezida Kagame abona ate ikibazo cy’umwenda?

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yahaye abanyamakuru tariki 11, Gashyantare, 2021 yavuze ko ikibazo cy’umwenda ibihugu bikennye bifitiye ibikize kigomba kugira inguni kireberwamo, ntigifatwe nk’aho ari icy’ejo bundi cyangwa ko ibihugu bifite umwenda byawukurirwaho.

Perezida Kagame asanga umugabo ari ufata umwenda akawishyura. Si uwishimira ko bawumusonera

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari uburyo igihugu gifitiye ikindi umwenda cyaganira nacyo kugira ngo kizawishyure mu buryo bumwe cyangwa ubundi kandi butagize uruhande rubihombeyemo.

Icyo gihe yagize ati: “ Erega ikibazo cy’umwenda cyahozeho na mbere ya COVID-19. Ndabyumva ko iki cyorezo cyaje kigashegesha ubukungu bw’ibihugu bikennye ariko nsanga kugira ngo ibintu bizagende neza, bizasaba ko ibihugu bikize byagurije ibikennye bigomba kwegerwa hakagira ibyo impande zombi zemeranyaho. Ikibazo gikurikiraho ni ukwibaza niba ibihugu bikennye byazasaba ibikize kubisonera umwenda kubera COVID-19 !…”

Perezida Kagame  icyo gihe yabwiye abanyamakuru ko aho kugira ngo ibihugu bikennye byitwaze ko byashegeshwe na COVID-19 hanyuma bisonerwe imwenda ngo ni ukugira ngo amafaranga byabigombaga bizayakoreshe byisana, ahubwo habaho kureba uburyo yazishyurwa mu gihe runaka no mu buryo runaka.

Muri ubwo buryo harimo kuba igihugu gifitiye ikindi umwenda cyagisaba imbabazi kikawugisonera wose.

Imibare yerekana ko u Rwanda rufite ubukungu bwiyubaka uko imyaka ihita

Ubundi ni uko igihugu gifitiye ikindi umwenda cyagisaba igihe gihagije cyo kwisuganya ukazishyurwa buhoro buhoro, uko ubushobozi bubonetse.

Kagame yavuze ko uko bimeze kose ibihugu bikennye atari byo bizasaba ko byadohorerwa ngo nibirangiza bifate n’umwanzuro.

Ku rundi ruhande ariko, Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bikennye bishobora guhabwa amahirwe yo kwishyura umwenda munini bifitiye ibikize ndetse warushijeho kuremera kubera ingaruka za COVID-19 hashingiwe ku byerekana uko byishyuraga na mbere y’uko icyorezo cyaduka.

Akavuga ko ibihugu bikennye bitagombye kwitwaza COVID-19 byo byumve ko bigomba gusonerwa umwenda bifitiye ibikize.

TAGGED:COVID-19featuredIbihuguKagameRwandaUbukunguUmwenda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibihugu Bigize AU Bigiye Guhabwa Inkingo Miliyoni 400 Za COVID-19 Za Johnson & Johnson
Next Article RBC Iraburira Abantu Kwitonda Niba Badashaka Indi Nkundura Ya COVID
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Ebola Yagarutse Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?