Kagame Yasobanuye Impamvu Abasirikare Badasanzwe Boherejwe Muri Centrafrique

Perezida Paul Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda rusanganywe abasirikare mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA), ubwihutirwe by’ibibazo by’umutekano byasabye ko hoherezwayo abandi bihariye.

Ku wa 20 Ukuboza 2020 abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (Special Forces) bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, berekeza i Bangui.

Hari hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo amatora ya perezida abe, mu gihe imitwe myinshi yitwaje intwaro yari yahagurutse harimo na Coalition des Patriotes pour le Changement (CPC), yayoborwaga na François Bozizé wayoboye Centrafrique kugeza mu 2013.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yavuze ko mu gihe imitwe myinshi yari yambariye kudobya amatora, hakozwe isesengura bigaragara ko ingabo za MINUSCA zishobora kubigendamo gake.

- Advertisement -

Ibihugu byombi byahise byemeranya kohereza izindi ngabo hagendewe ku masezerano bifitanye, zo kunganira Ingabo za Centrafrique (FACA).

Kugira ngo yumvikanishe ikibazo kuri MINUSCA bijyanye n’umutekano muke muri kiriya gihe, Perezida Kagame yatanze urugero rw’uburyo ibihugu byoroshya ubucuruzi mu buryo butandukanye, kandi byose icyo bigamije ari kimwe.

Yavuze ko nko mu bihugu bimwe umuntu ukeneye kwandikisha ubucuruzi bamuha intambwe 100 agomba gukurikiza, mu gihe ahandi bamuha 20, 10 cyangwa eshanu.

Yavuze ko buri muntu yumvaga ko gutegereza MINUSCA bishobora gufata igihe kugira ngo igire icyo ikora, mu gihe leta yari ku gitutu cy’imitwe yiwaje intwaro.

Ati “Yego MINUSCA yari iri hariya, ndahamya ko batifuzaga ko bibaho, ariko imitwe yitwaje intwaro yashoboraga guhungabanya umujyi wa Bangui igakerereza amatora. Wenda birashoboka ko bari bakirimo kwiga icyakorwa, ariko rimwe na rimwe ibintu byo guca mu nzira nyinshi bigira ingaruka ku byemezo bifatwa.”

Muri icyo gihe kandi ngo u Rwanda ntirwashoboraga guha amabwiriza abasirikare barwo bari muri MINUSCA kuko bafite uko bayobowe.

Yakomeje ati “Twumvise ko byadufasha cyane gukoresha ubu buryo, twohereza abandi basirikare muri ubwo bwumvikane, mu buryo bwihuse, ngo baharanire intego Umuryango w’Abibumbye wakabaye uharanira, ariko ugasanga bagenda buhoro.”

“Nibyo amategeko abagenga ateganya ntabwo nabihindura, Perezida Touadéra ntabwo yari kubihindura, ariko hari hari ikibazo gikeneye ibisubizo byihutirwa.”

Perezida wa Centrafrique, Faustin Archange Touadéra, we yavuze ko yahanganye n’ibibazo by’umutekano muke kuva yajya ku butegetsi mu 2016, ku buryo guverinoma ye yaje gusinyana amasezerano n’imitwe 14 yitwaje intwaro yari ihari.

Amatora yegereje hahise havuka indi mitwe irimo CPC, biba mu gihe igisirikare, igipolisi n’abajandarume (gendarmerie) bicyiyubaka.

Ati “Byari ngombwa kongerera ubushobozi ingabo zacu zikirimo kwiyubaka. Ni yo mpamvu twakoresheje amasezerano dufitanye nk’ibihugu byombi, ari nayo mpamvu dushimira Perezida Kagame, guverinoma n’abanyarwanda bemeye kohereza bwangu ingabo mu bwumvikane bw’ibihugu, ngo badufashe gukumira ibikorwa bya CPC.”

“Iyo hatabaho ubu buryo buhuriweho n’ibihugu byombi ku bufatanye na FACA, ntekereza ko ibintu biba bitandukanye n’ibyo tubona ubu.”

Yavuze ko bishimiye ingabo za MINUSCA n’umusanzu zitanga, ariko hari hakenewe ingabo zihabwa amabwiriza yihuse kandi zigakora byihuse.

Ati “Ndashimira abanyarwanda kuri uwo musanzu bahaye Repubulika ya Centrafrique, bahaye demokarasi, muri izo nzego ebyiri, buri rwego rwatanze umusanzu.”

MINUSCA yatangiye ubutumwa mu 2014.

Ku wa Kabiri u Rwanda rwongereye abasirikare 750 ku bandi rufite muri MINUSCA, bijyanye n’umwanzuro w’Umuryango w’abibumbye wo muri Werurwe 2021 wo kongera abasirikare muri Centrafrique ho 2750 n’abapolisi 940.

Muri rusange u Rwanda rufite abasirikare basaga 4000 mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

Abasirikare b’u Rwanda batumye amatora agenda neza
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version