Perezida Museveni Arashinjwa Kwivanga Muri Politiki Ya Kenya

Perezida Yoweri Museveni n’ishyaka rye National Resistance Movement (NRM) bakomeje gushyirwa ku gitutu gikomeye n’abanyapolitiki bo muri Kenya, bashinjwa kwivanga muri politiki yabo mu gihe begereje amatora ya perezida azaba muri Kanama 2022.

Mu gihe byari bimaze kumenyerwa ko Visi Perezida William Ruto adacana uwaka na Perezida Uhuru Kenyatta,  ibintu byafashe indi ntera ubwo ku wa Mbere yabuzwaga kurira indege ngo ajye mu rugendo bwite muri Uganda.

Umunyamabanga wa Minisiteri y’umutekano ya Kenya, Karanja Kibicho, kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko Ruto yabujije kurenga Wilson Airport kubera ko atari afite ibyangombwa byuzuye.

Ati “Mbere yo gukora urugendo ugomba kuba ufite viza, itike y’indege, icyemezo cy’uko utanduye COVID-19, ariko iyo uri umukozi wa leta ugomba no kuba ufite uruhushya rukwemerera kugenda. Iyo aza kuba afite ibyo byose bakamuhagarika nibyo byari kuntangaza.”

- Advertisement -

Mu kiganiro yatanze kuri Inooro TV kuri uyu wa Gatatu, Ruto yavuze ko nta na rimwe yigeze ashaka gusura inshuti mu rugendo rwe bwite ngo asabe uruhushya rwa Leta.

Ati “Nagiye muri Uganda, mu Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu nshingano za Leta no mu ngendo bwite, nta na hamwe nigeze nkenera uruhushya rutangwa n’urwego rwo arirwo rwose. Ibyo gusaba uruhushya byatangiye ku wa Mbere ubundi birimo guturuka he?”

“Ni umugambi wo gutuma mvugana n’abagangambanyi ariko nta gihe mfite cyo guta. Byose ndabiharira Imana. Imana niyo izahangana nabo.”

Minisiteri y’Umutekano yavuze ko niba Visi Perezida yaragendaga adafite uruhushya, byaba ri ikosa ry’abashinzwe abinjira n’abasohoka.

Ubundi urugendo rwari ruteye rute?

Umudepite mu Nteko ishinga amategeko ya Kenya, Oscar Sudi, akaba umwe mu nkoramutima za William Ruto, yabwiye itangazamakuru ko gahunda yari iyo kubanza muri Tanzania, bagakomereza muri Uganda nyuma ya saa sita.

Ni urugendo Ruto yari kujyanamo n’abantu barimo Sudi, umunyemari David Lagat n’umushoramari wo muri Turikiya witwa Harun Aydin.

William Ruto yaje kuvuga ko Aydin afite ishoramari rikomeye muri Kenya, ndetse ko ashaka andi mahirwe yo gushoramo imari muri Tanzania, Uganda, u Rwanda n’ahandi mu karere.

Ubuyobozi bwa Tanzania ngo bwaje kubamenyesha ko kugira ngo binjireyo bari kumwe na visi perezida bagomba kuba bafite uruhushya rw’Ibiro bya Perezida wa Kenya.

Sudi ati “Nibwo twahise dufata icyemezo cyo gukomereza muri Uganda, ari nabwo Visi Perezida yabuzwaga kurira indege.”

Ni urugendo ngo rwari rugamije ubucuruzi, by’umwihariko rujyanye n’ishoramari mu buhinzi bw’imbuto, rukurikira izo bagiriye muri Zanzibar na Congo.

Ruto amaze kubuzwa kurira indege, abandi ngo bakomeje urugendo bajya muri Uganda ku wa Mbere.

Basuye imirima itandukanye ndetse ngo banabonanye n’abajyanama ba Perezida Yoweri Museveni mu bijyanye na politiki, babaha icyo Sudi yise “amasomo ya politiki” ku ruhande rwa National Resistance Movement (NRM).

Ati “Twahuye n’abajyanama ba Museveni kandi si ubwa mbere, no mu kwezi gushize ubwo twari hariya twarahuye.”

“Ibiganiro byacu byibanze ku buryo bwo kubaka ishyaka ryacu United Democratic Alliance (UDA) kugira ngo rikomere ntiribe nka Jubilee Party twemeye kwisenya kugira ngo twubake, none ubu yabaye iya Raphael Tuju na David Murathe bonyine.”

Jubilee ni ryo shyaka rya Perezida Kenyatta, ndetse Murathe uribeyere umuyobozi wungirije. Uyu aheruka kuvuga ko abaturage bakwiye kwutegura ko Raila Odinga azaba Perezida wa gatanu wa Kenya.

Uganda yarakariwe

Depite Junet Mohammed kuri uyu wa Gatatu yavuze ko ku bwe William Ruto atujuje ibikenewe kuri perezida wa Kenya byaba muri politiki, amateka n’ubushobozi.

Yavuze ko abaturage bakwiye kwitonda, bijyanye n’uburyo Ruto ashaka kwishingikiriza NRM mu gufata ubutegetsi muri Kenya.

Ati “Mu gihe tutifuza kwivanga muri politiki y’ibindi bihugu, turashaka no kuvuga tweruye ko tutazakenera kwigana politiki y’ibihugu bigaragara ko yageza gusa ku kaduruvayo no gusubiza inyuma igihugu cyacu.”

“Kenya nicyo gihugu gifite demokarasi ikataje kurusha ahandi muri aka karere, ku buryo ibikorwa bya NRM mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu atari byo bajya kwigana.”

Kenya kandi ngo ntiyakwigana Uganda haba muri demokarasi, imiyoborere myiza, ubwisanzure bw’itangazamakuru, guteza imbere imiryango itari iya Leta, kurwanya ruswa cyangwa kuvana abaturage mu bukene.

Yakomeje ati “Byongeye, NRM ni ishyaka rishyize imbere perezida uyobora ubuzima bwe bwose.”

Umunyamategeko Prof Makau Mutua we yavugiye kuri Citizen TV ko ubutaha Perezida Uhuru Kenyatta nahura na Museveni, akwiye kumureba mu maso akamusaba guhagarika ibyo arimo.

Yavuze ko bibabaje kuba uruhande rwa Ruto rubona Museveni nk’umwalimu wa Demokarasi.

Ati “Ndibaza icyo Ruto abona muri Museveni mu gukomeza kujyayo, gukomeza kubaka umubano n’umuntu w’umunyagitugu. Yaba ari yo miyoborere ashaka kuzana muri Kenya?”

Umunyamategeko Ahmednasir Abdullahi we yavuze ko muri Kenya buri perezida wese afata nabi visi perezida we, ugasanga atanishimiye ko yazamusimbura.

Ubundi ngo byagakwiye koroha ko Kenyatta yirukana visi perezida we, ariko mu itegeko nshinga rya Kenya ntabwo bikunda kubera ko batorewe hamwe.

Yavuze ko itegeko nshinga rivuga ko visi perezida ari umunyamabanga mukuru wa perezida, ku buryo akwiye kubaha amabwiriza ye, yagira n’aho ajya akabanza kumumenyesha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version