Kagame Yatonze Umurongo Nk’Abandi Baturage Bari Baje Gutora

Paul Kagame yatonze umurongo n’abandi baturage bari baje gutorera mu Murenge wa Kagugu mu Karere ka Gasabo. Abandi bakandida Perezida ari bo Mpayimana Philippe yatoreye muri Camp Kigali naho Frank Habineza yatoreye muri Remera Catholique II.

Mpayimama na Habineza bashimiye uko ayo matora yegenze neza bavuga ko ari intambwe yerekana uko Demukarasi iri gutera imbere.

Mpayimana avuga ko kuri iyi nshuro yizeye ko azatsinda kuko asanga kuri iyi nshuro ibintu byaragenze neza.

Iyo ngingo kandi niyo na Dr. Phillippe Habineza nawe asanga yihariye kuri iyi nshuro kubera ko ari ngo aho yacaga yahasangaga abantu baje kumva imigabo n’imigambi ye.

Hirya no hino mu Rwanda habereye ayo matora kandi abafite ubumuga bahawe uburyo butuma batora neza.

Hamwe abantu bamaraga gutora bagahabwa ikawa yo kunywa, abantu bagahabwa icyayi gisanzwe, abandi bagahabwa bonbon yo kunyunguta n’ibindi.

Mu Karere ka Nyarugenge ahitwa Kimisagara, abantu bagiye gutora bambaye nk’abakwe bagiye gusaba umugeni.

Video Kagame ageze aho atorera:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version