Centrafrique: Ingabo Na Polisi Y’u Rwanda Nabo Bitabiriye Amatora

Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bakorera muri Centrafrique nabo bitabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika n’aya Abadepite yabaye kuri iki Cyumweru ku Banyarwanda baba mu mahanga.

Mu masaha ya kare cyane nibwo Abanyarwanda baba hirya no hino ku isi batangiye kujya gutora.

Amakuru avuga ko Umunyarwandakazi witwa Mbabazi wo muri New Zealand ari we wabibumbiriye Abanyarwanda bose gutora.

Mu Rwanda ho amatora azaba kuri uyu wa Mbere taliki 15, Nyakanga, 2023 abaturage bakaba bariraye ku kababa.

Mu mwaka wa 2027 uwabaye uwa mbere gutorera mu Rwanda yari umugore wo mu Karere ka Burera.

Ku rubuga nkoranyambaga rwa X hari amafoto yerekana Abanyarwanda bo mu bihugu bitandukanye by’isi bajya mu matora.

Abapolisi nabo batoye

Harimo abo mu Arabie Saoudite, Senegal, Ubuholandi, Ubudage, Ubwongereza, Austalia, Singapore, Ububiligi, Ubufaransa, Ubutaliyani, Tanzania, Kenya, Uburundi, Uganda, Sweden, Ubushinwa.

Taliki 15, Nyakanga, 2024 nibwo Abanyarwanda baba mu Rwanda imbere bari butangire gutora Umukuru w’igihugu n’Abadepite.

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Oda Gasinzigwa yashimye abakandida bose uko bitwaye muri iyi minsi yose yo kwiyamamaza.

Gasinzigwa yabwiye RBA ati: “ Turishimira uko ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze muri rusange, tukaba tunaboneyeho gushimira abakandida bagiye muri iki gikorwa kuko ibyo bakoze byari bikurikije amategeko. Turashimira n’Abanyarwanda uko babyitwayemo kuko babikoze mu mutuzo”.

Asaba abari abakandida ndetse n’amashyaka yari yarabatoranyije ngo bayahagararire mu kwiyamamaza, ko nta bindi bikorwa ibyo byose byo kwiyamamaza bemerewe kongera gukora, aho baba babikoreye hose.

Ku byerekeye uko Abanyarwanda baba mu mahanga bari butore, Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko ibikenewe byose ndetse n’abakozi bayo byamaze kugera mu bihugu babamo.

Sites z’itora zarateguwe, udusanduku two gutoreramo twamaze kuboneka ndetse n’abakorera bushake b’iyi Komisiyo bazayifasha mu kugenzura uko ibintu bizagenda nabo bagezeyo.

Oda Gasinzigwa avuga ko Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora Perezida wa Repubulika banatore Abadepite 53 bonyine kuko abandi Badepite barimo abahagarariye abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga batorerwa imbere mu Rwanda.

Abo badepite 27 bazatorwa ku wa Kabiri taliki 16, Nyakanga, 2024.

Amatora yo kuri uyu wa Mbere azatangira saa moya za mu gitondo arangire saa cyenda n’amanywa.

Komisiyo y’amatora ivuga ko bitarenze mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere hazatangazwa uko ibintu byifashe muri rusange; hakazabanza kurebwa amanota ku bahatanira umwanya w’Umukuru w’igihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version