Kagame Yavuze Intego u Rwanda Ruhuje Na Seychelles

Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba u Rwanda rukorana na Seychelles kandi uyu mubano ukaba ugomba gukomeza, bishingiye ku ngingo y’uko ubuyobozi bw’ibi bihugu bugamije ko ababituye bagira.

Yabivugiye mu kiganiro atanze ari kumwe na mugenzi we uyobora Seychelles witwa Wavel Ramkalawan.

Guhera kuri uyu wa Gatatu taliki 28, Kamena, 2023 nibwo Perezida Kagame yatangiye uruzinduko mu birwa bya Seychelles ruzamara iminsi ibiri.

Yakiriwe na mugenzi we uyobora Ibirwa bya Seychelles ari kumwe na madamu we Linda Ramkalawan.

- Advertisement -

Mu kiganiro bahaye abanyamakuru, Perezida Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda na Seychelles ushingiye kuri byinshi kandi ko intego y’abayobozi b’ibi bihugu ari uko ababituye baba abantu bateye imbere, bihagije muri byinshi.

Ati: “ Seychelles n’u Rwanda ni ibihuguu bifite abaturage baharanira kubaho neza ntawe basaba. Imikoranire n’abafatanyabikorwa mu karere buri gihugu giherereyemo bizarushaho kuduteza imbere”

Perezida Kagame yatumiwe muri Seychelles mu muhango wo kuzirikana umunsi wayo w’ubwigenge w’imyaka 47 icyo gihugu kimaze kibonye ubwigenge.

Hagati aho kandi hari amasezerano impande zombi zasinye arebana n’imikoranire mu nzego zirimo ubucuruzi n’inganda.

Ni ku nshuro ya Kabiri Perezida Paul Kagame asuye Seychelles.

Perezida Ramkalawan na we yasuye u Rwanda muri Kamene, 2022 ubwo yari yitabiriye Inama ya CHOGM.

U Rwanda na Seychelles bihuriye mu miryango mpuzamahanga irimo Commonwealth ndetse na Francophonie.

Perezida Kagame avuga ko ubushake bw’abayobozi b’u Rwanda na Seychelles mu uteza imbere abaturage ari ingenzi
Jawel Ramkalawan
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version