Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yavuze Uruhare Afurika Ikwiye Kugira Mu Mutekano Wayo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Kagame Yavuze Uruhare Afurika Ikwiye Kugira Mu Mutekano Wayo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 May 2025 2:10 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Kagame yavuze uko Afurika yagira uruhare mu kwicungira umutekano.
SHARE

Ijambo Perezida Kagame yavugiye mu nama yahuje abayobozi muri Afurika yiga ku mutekano wayo ryagarutse kuri byinshi birimo n’uruhare abayituye bakwiye kugira mu mutekano wayo.

Inama yabivugiyemo ni  mpuzamahanga yitabiriwe n’abanyacyubahiro bo hirya no hino ku isi, barimo ahanini n’abo muri Afurika, yitwa International Security Conference on Africa.

Kagame avuga ko amateka ya Afurika yerekana ko itagize uruhare rugaragara mu kwirindira cyangwa kwicungira umutekano, akemeza ko ibyo ntawe byagiriye akamaro.

Ati: “Ejo hazaza ha Afurika cyane cyane mu byerekeye amahoro n’umutekano, ntihashobora kuzaba heza igihe cyose ibikorerwa uyu mugabane uba utabigizemo uruhare rufatika. Mu bihe bitandukanye, ibi byafashwe nk’umutwaro ugombwa kwikorerwa n’abandi bityo mu gukorwa kwabyo ntibyagirira Afurika akamaro ntibyanakagirira abandi”.

Yavuze ko muri iki gihe ari ngombwa ko abayituye bumva ko ibintu bibareba, ko igihe kigeze ngo bagire uruhare rutaziguye mu mutekano wabo n’uw’ibihugu byabo.

Kagame yasabye abitabiriye iriya nama- barimo na Moussa Faki Mahamat wahoze ari Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe, akaba ari we Chairman w’iriya nama- kuzaganira uko ibyo byahinduka, abatuye Afurika bakumva ko ari abafatanyabikorwa b’ingenzi mu kwicungira umutekano no kubumbatira amahoro yabo.

Avuga ko kugira ngo ibyo bigerweho ari ngombwa ko ibihugu bikorana, bigashyiraho uburyo butuma ibyo bishoboka.

Kudakora ibyo biha abandi uburyo bwo kwivanga mu bibazo bya Afurika, bakabikoresha uko babyumva kandi ahanini mu nyungu zabo.

Perezida Kagame avuga ko ari ngombwa ko abantu babaho bafite ubuzima bwiza, biyubashye kandi bakaba abantu bizeye ko ejo hazaza ari heza.

Ikindi ni uko ngo nta gihugu cyashobora kwirinda ubwacyo ahubwo ko ari ngombwa ko ibihugu bikorana, kuko akaga kari kuri bamwe kaba gashobora no kugera ku bandi.

Inama ‘International Security Conference on Africa’ ni inama itangirwamo ibiganiro bigaruka ku miterere y’ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika, ikibitera n’ingamba zihuriweho zafatwa ngo bibonerwe umuti.

TAGGED:AfurikafeaturedIkigoKagameUmubano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uganda: 13 Baguye Mu Mpanuka Bavuye Mu Bukwe
Next Article Impuguke Ya UN Irasuzuma Uko Ubukene Buhagaze Mu Banyarwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abagendera Muri Rwandair Bazajya Bareberamo ‘Filimi Nyarwanda’

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Abanyarwanda Bitabiriye UCI

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Tigers BBC Yatwaye Bwa Mbere Igikombe Cya Rwanda Cup

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

Muhanga: Ba Nyiri Ibirombe Bibukijwe Gushyira Abakozi Muri Ejo Heza

Kigali: U Rwanda Ruraganira Na Afurika Uko Politiki Ya ICT Yahuzwa

You Might Also Like

IkoranabuhangaImibereho Y'Abaturage

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?