Ijambo Perezida Kagame yavugiye mu nama yahuje abayobozi muri Afurika yiga ku mutekano wayo ryagarutse kuri byinshi birimo n’uruhare abayituye bakwiye kugira mu mutekano wayo.
Inama yabivugiyemo ni mpuzamahanga yitabiriwe n’abanyacyubahiro bo hirya no hino ku isi, barimo ahanini n’abo muri Afurika, yitwa International Security Conference on Africa.
Kagame avuga ko amateka ya Afurika yerekana ko itagize uruhare rugaragara mu kwirindira cyangwa kwicungira umutekano, akemeza ko ibyo ntawe byagiriye akamaro.
Ati: “Ejo hazaza ha Afurika cyane cyane mu byerekeye amahoro n’umutekano, ntihashobora kuzaba heza igihe cyose ibikorerwa uyu mugabane uba utabigizemo uruhare rufatika. Mu bihe bitandukanye, ibi byafashwe nk’umutwaro ugombwa kwikorerwa n’abandi bityo mu gukorwa kwabyo ntibyagirira Afurika akamaro ntibyanakagirira abandi”.
Yavuze ko muri iki gihe ari ngombwa ko abayituye bumva ko ibintu bibareba, ko igihe kigeze ngo bagire uruhare rutaziguye mu mutekano wabo n’uw’ibihugu byabo.
Kagame yasabye abitabiriye iriya nama- barimo na Moussa Faki Mahamat wahoze ari Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe, akaba ari we Chairman w’iriya nama- kuzaganira uko ibyo byahinduka, abatuye Afurika bakumva ko ari abafatanyabikorwa b’ingenzi mu kwicungira umutekano no kubumbatira amahoro yabo.
Avuga ko kugira ngo ibyo bigerweho ari ngombwa ko ibihugu bikorana, bigashyiraho uburyo butuma ibyo bishoboka.
Kudakora ibyo biha abandi uburyo bwo kwivanga mu bibazo bya Afurika, bakabikoresha uko babyumva kandi ahanini mu nyungu zabo.
Perezida Kagame avuga ko ari ngombwa ko abantu babaho bafite ubuzima bwiza, biyubashye kandi bakaba abantu bizeye ko ejo hazaza ari heza.
Ikindi ni uko ngo nta gihugu cyashobora kwirinda ubwacyo ahubwo ko ari ngombwa ko ibihugu bikorana, kuko akaga kari kuri bamwe kaba gashobora no kugera ku bandi.
Inama ‘International Security Conference on Africa’ ni inama itangirwamo ibiganiro bigaruka ku miterere y’ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika, ikibitera n’ingamba zihuriweho zafatwa ngo bibonerwe umuti.