Kagame Yayoboye Inama Ya Komite Nyobozi Yaguye Ya RPF

Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru wa FPR Inkotanyi, yayoboye inama ya komite nyobozi yaguye y’uyu muryango, yatangiye kuri uyu wa Gatanu ku cyicaro gikuru cyawo i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Iyi nama y’iminsi ibiri yahurije hamwe abanyamuryango barenga 650, bahagarariye inzego zitandukanye.

Mu biganirwaho by’ibanze harimo gusuzumira hamwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’uyu muryango uyoboye igihugu, zashyizweho muri manda ya perezida ya 2017-2024.

Harimo n’imiterere y’icyorezo cya COVID-19 mu gihugu n’ingaruka gikomeje kugira ku bukungu.

- Advertisement -

Iyi nama yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Hateganyijwe ko izitabirwa n’abashyitsi batandukanye, baturuka mu nzego zirimo iz’ubuyobozi mu gihugu ndetse n’urubyiruko.

Abayobozi bakuru ba FPR Inkotanyi bitabiriye iyi nama
Perezida Kagame afungura iyi nama ku mugaragaro
Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bayitabiriye
Iyi nama iteraniye mu Intare Conference Arena, i Rusororo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version