U Rwanda Ruhagaze He Mu Biciro Bya Internet?

Imibare yatangajwe n’ikigo cy’Abongereza gikora ubushakashatsi mu by’ikoranabuhanga, Cable, igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu karere mu kugira internet ihendutse, n’uwa 70 ku isi.

Iyo raporo yiswe Worldwide Mobile Data Pricing 2021, yakozwe hagereranywa impuzandengo y’ikiguzi cya gigabyte imwe ya internet ku bihugu 230. Yasesenguye ibipimo byo hagati ya tariki 8 Ukuboza 2020 na 25 Gashyantare 2021.

Gigabyte imwe mu Rwanda ibarirwa 1133.3 Frw cyangwa $1.25.

Iyi raporo igaragaza ko ku mwanya wa mbere ku isi mu kugira internet ihendutse haza Israel ($0.05), igakurikirwa na Kyrgyzstan ($0.15), Fiji ($0.19), u Butaliyani ($0.27) na Sudan ($0.27.2).

- Advertisement -

Mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba Tanzania iza imbere ($0.75), u Rwanda ni urwa kabiri ($1.25), Uganda ni iya gatatu ($1.56) naho u Burundi ni ubwa kane ($2.10).

Kenya yazaga ku mwanya wa kabiri mu karere mu mwaka ushize aho gigabyte yagurwaga, $1.04, ubu igeze kuri $2.25.

Muri rusange muri Afurika ahaboneka internet ihendutse ni muri Sudan, ku mwanya wa kabiri hakaza Algeria, Somalia ikaza ku mwanya wa gatatu.

Umusesenguzi muri Cable, Dan Howdle, yavuze ko ibihugu usanga internet ihendutse cyane ari ibifite ibikorwa remezo bimaze gushinga imizi haba kuri internet ya telefoni cyangwa ikoresha imigozi.

Bituma abacuruza internet babasha gutanga nyinshi, bityo igiciro kikagabanyuka.

Ibihugu nka Nigeria na Afurika y’Epfo bikoresha internet nyinshi, byishyuza $0.88 na $2.67 kuri gigabyte imwe nk’uko bikurikirana.

U Buhinde bwatakaje umwanya wa mbere ku isi bwari bufite umwaka ushize, bugera ku mwanya wa 28, aho gigabyte imwe igurishwa $0.68.

Ibihugu nk’u Bwongereza buri ku mwanya wa 78 ku isi ($1.42), Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni iza 154 ($3.33).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version