DIGP Ujeneza Yishimiye Kuza Muri Polisi Agahurirana N’Intsinzi Y’Amakipe Yayo

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’mari DIGP/AF Jeanne Chantal Ujeneza yaraye yakiriye abakinnyi bakina imikino itandukanye muri Polisi y’u Rwanda, ababwira ko intsinzi yabo yamushimishe by’akarusho kuko ahuriranye nayo agitangira imirimo Perezida Kagame aherutse kumushinga.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mata 2021, nibwo DIGP/AF  Jeanne Chantal Ujeneza yamurikiwe ibikombe 10 by’amakipe ya Polisi y’u Rwanda.

 Ni ibikombe  amakipe ya Polisi yegukanye mu marushanwa yo mu mwaka wa 2019-2020, birimo ibikombe  4 byatwawe n’ikipe ya Taekwondo, 5 byatwawe n’ikipe  ya Handball ikindi kimwe  giherutse kwegukanwa n’amakipe ngororamubiri  ya Polisi tariki ya 25 Mata 2021.

Mu ijambo yagejeje kuba aria ho uriya muyobozi mukuru muri Polisi y’u Rwanda yavuze ko yishimira kuba yaraje muri Polisi y’u Rwanda  ahurirana n’intsinzi y’amakipe  ngororamubiri asaba abakinnyi kuzakomeza gutsinda.

- Advertisement -

Yavuze ko mu izina rya Polisi y’u Rwanda ashimira abayobozi bafite mu nshingano zabo  gukurikirana ubuzima bw’amakipe  ya Polisi  ndetse anashimira abakinnyi uko bitwara mu marushanwa.

Ati” Turabashimira imbaraga, ishyaka n’umuhate bibaranga, ibi bikombe biragaragaza umurava  mugira wo gutsinda. Turabasaba guhora mutsinda, muharanire gutera imbere no gutera ibyishimo mu bantu  kandi  uwatsinze agomba guhora atsinda.  Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bubemereye ibyo mukeneye byose kugira ngo mugere ku ntsinzi.”

Yibukije  abakinnyi ko ibyo bakora byose n’uko bitwara kose babikora mu isura ya Polisi y’u Rwanda.

Yabasabye guhora barangwa n’ikinyabupfura, birinda kwanduza isura yabo nk’abakinnyi n’isura ya  Polisi y’u Rwanda muri rusange

Mbere y’uko agira icyo ababwira ariko, yari yabanje guhabwa ikaze na Assistant Commissioner of Police( ACP) Yahaya Kamunuga, akaba ari umuyobozi muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ishami rishinzwe imicungire y’abakozi muri Polisi y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2001 muri  Polisi y’u Rwanda nibwo hatangiye imikino n’imyidagaduro, icyo gihe Polisi y’u Rwanda  yatangiranye amakipe arindwi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version