Kagame Yishimira Urwego Umubano W’u Rwanda Na Singapore Ugezeho

Ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Singapore witwa Lee Hsien Loong, Perezida Paul Kagame yahaye abanyamakuru ikiganiro ababwira ko u Rwanda rwishimira intambwe ubufatanye bw’ibihugu byombi bumaze gutera.

Ni imikoranire iri mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi, imikorere y’amabanki, ubutabera, ubuzima, ubucuruzi n’ibindi.

Umukuru w’u Rwanda yashimiye Lee Hsien Loong  ko yagumye mu Rwanda kugira ngo aganire n’abayobozi barwo ku ngingo zitandukanye z’imibanire y’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Intebe wa Singapore Lee Hsien Loong yari amaze iminsi mu Rwanda mu Nama ya CHOGM yarangiye kuwa Gatandatu Taliki 25, Kamena, 2022.

- Kwmamaza -

Yavuze ko ari ubwa mbere asuye igihugu cy’Afurika kandi avuga ko yishimiye kuganira n’u Rwanda kugira ngo  imikoranire irushijeho gutera imbere.

Avuga ko Singapore nubwo iri kure y’u Rwanda by’umwihariko n’Afurika muri rusange ariko ngo ni igihugu gikorana n’Afurika.

Abanyamakuru babajije icyo aba bayobozi bombi bavuga ku bantu bashinja u Rwanda na Singapore ko batubahiriza uburenganzira bwa muntu, basubiza ko icy’ingenzi ari ugukorera igihugu, ibikorwa bikivugira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version