Perezida Paul Kagame ari i Nouakchott umurwa mukuru wa Mauritania mu nama nyafurika yiga ku burezi no gushakira imirimo urubyiruko.
Yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Kagame akigera muri Maurtania, yakiriwe na mugenzi we Mohamed Ould Ghazouani, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe.
Muri iyo nama hazaganirirwa uko urubyiruko rwarushaho kubakirwa ubushobozi ndetse n’imirimo rugenewe ikiyongera.
Afurika ifite umutungo kamere n’urubyiruko ariko imibereho y’urubyiruko rwayo ni mibi.
Biterwa ahanini n’uko rutize kandi n’imirimo ihangwa muri Afurika ikaba mike.
Uko akazi kabura niko ubukungu bw’Afurika buzahara.
Ibiro by’umukuru w’Igihugu bivuga kandi ko Perezida wa Repubulika baganira ku ngingo zijyanye n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu burezi, umutekano, ingabo, ibikorwaremezo n’ubuhinzi.