Kagame Yongeye Kuganira N’Umuyobozi Wa Qatar 

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Uyu munsi i Doha, Perezida wa Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Nyakubahwa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Umuyobozi w’Ikirenga wa Leta ya Qatar, mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe yagiriye muri icyo gihugu.

Sheikh Tamim yakiririye Perezida Kagame ku biro bikuru bya Amiri Diwan, aho aba bayobozi bombi baganiriye ku mubano mwiza kandi wa kivandimwe uri hagati ya Rwanda na Qatar, ndetse no gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zifitiye inyungu abaturage b’ibi bihugu.

Mu biganiro byabo, Perezida Kagame na Sheikh Tamim banunguranye ibitekerezo ku bibazo by’umutekano biri mu Karere no ku rwego mpuzamahanga, bashimangira ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza guteza imbere amahoro, umutekano n’ubufatanye hagati y’ibihugu.

Perezida Kagame yanagaragaje ko Rwanda ruzakomeza gukorana n’abaturage ba Qatar kandi rukomeje kubashyigikira mu bihe bitandukanye igihugu cyabo gicamo.

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu nzego zirimo ubucuruzi, ubwikorezi bwo mu kirere, ishoramari, ubukerarugendo ndetse n’ikoranabuhanga.

Ibihugu byombi bikomeje gukorana mu iterambere rirambye no gushimangira umubano wa dipolomasi hagati yabyo.

Nta makuru arambuye kubyo Perezida Kagame yaganiriye na Sheikh Bin Hamad Al Thani kuri iyi nshuro.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *