Kajugujugu Y’Ingabo Za Uganda Yakoze Impanuka

Indege ya Uganda y’intambara yakoze impanuka igonga urugo rw’umukecuru.  Ni indege yakorewe mu Burusiya ikaba yakoze impanuka imaze igihe gito ihagarutse ku kibuga imaze kunywa amavuta.

Iyi mpanuka yabereye ahitwa Saaka, iba ahagana saa yine z’ijoro.

Ababibonye babwiye The East African  ko ubundi zari indege eshatu zihagurukiye rimwe ariko imwe muri zo iza  kubura imbaraga zituma ikomeza kuguruka ihita iboneza mu rugo rw’umukecuru ruri hafi aho irarugonda .

Umwe mukecuru wari uri hafi aho yakomeretse ajyanwa kwa muganga, ariko kugeza ubu nta muntu uratangazwa ko yaba yahitanye.

Undi muntu wari uri hafi aho avuga ko yabonye abasirikare bari bari muri iyo ndege bayisohokamo.

Iyi ndege yakorewe mu Burusiya bikaba bikekwa ko yari ishaje.

Ahabereye impanuka hahise hazitirwa kugira ngo birinde abashungerezi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version