Nyuma Y’Umuganda Abimuwe Kangondo Bacinye Akadiho

Abaturage baherutse kwimurwa ahitwa Kangondo na Kibiraro bakajya gutuzwa mu Busanza bwa Kanombe bakoze umuganda muri  uyu mudugudu. Nyuma yawo bitabiriye amatora y’Abunzi nk’uko byakozwe n’ahandi.

Abayobozi bakuru mu Mujyi wa Kigali niho bakoreye umuganda mu rwego rwo kwakira abo baturage mu Mudugudu mushya no kubereka ko bifatanyije nabo mu bikorwa bigamije kubateza imbere.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho y’abaturage muri Kigali  witwa Martine Urujeni ari kumwe n’ Umunyamabanga wa Leta muri  Miisiteri y’ububanyi n’amahanga Prof Nshuti Manasseh nibo bari abashyitsi bakuru mu baje kwifatanya na bariya baturage.

Umuganda urangiye , abaturage baganiriye n’abayobozi kuri gahunda za Leta zirimo no gutora abunzi ndetse n’ibindi bikorwa bigamije kuzabateza imbere mu Mudugudu mushya bimukiyemo.

- Kwmamaza -

Nyuma y’ibyo byose, bagaragaje akanyamuneza no gushimira uburyo Leta itekereza ku baturage ikabashakira ibyiza birimo n’uyu mudugudu wa Busanza baherutse gutaha.

Bakoze umuganda mu mudugudu mushya bimukiyemo

Mu minsi mike ishize, hari benshi muri aba baturage bari baringiye baranze kuva aho bahoze batuye kubera ko ngo aho bari bagiye kwimurirwa batahashakaga.

Inzego z’ubuyobozi zarabegereye zibabwira akamaro kuhava  kandi barabyumva.

Barimuwe k’uburyo Icyumweru gishize cyarangiye bose baramaze kuva aho bari batuye.

Ubuyobozi bwabwiraga abaturage ko nibatava muri kariya gace bashoboraga kuzahahurira n’ibiza byari butume hari bamwe bahasiga ubuzima.

Icyakora si ko buri wese muri bo yumviye iyo mpuruza kuko hari n’ababyanze ndetse bamwe bakoresha n’imvugo ubugenzacyaha bwaje kwemeza ko irimo ingingo zigize icyaha ndetse barabifungirwa.

Uwitwa Shikama Jean de Dieu wari uyoboye abavugaga ko batabishaka ndetse akaza no gukuresha amagambo yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yaje gufatwa ubu ari mu nkiko akurikiranyweeho iyo mvugo.

Aherutse kubwira urukiko ko iriya mvugo kuri we yagize akamaro kubera ko umuvuduko wo kwimura bariya baturage aho bari batuye wagabanyijwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version