Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kaminuza Yo Mu Burusiya Igiye Gufatanya N’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Kaminuza Yo Mu Burusiya Igiye Gufatanya N’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 March 2024 10:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Tomsk University ni Kaminuza yo mu Burusiya yasinyanye amasezerano n’Ikigo nyarwanda gishinzwe ingufu za kirimbuzi, Rwanda Atomic Energy Board ngo izagifashe muri byinshi birimo n’ubushakashatsi mu by’ingufu.

Mu masezerano y’imikoranire harimo ko abarimu b’iyi Kaminuza bazafasha ab’u Rwanda kwihugura mu masomo agendanye n’izi ngufu, hakazanabaho amahugurwa agamije kongerera abo banyeshuri ubumenyi muri izi ngufu.

Ikindi ni uko abaziga ayo masomo bazaba bafite ubushobozi bwo kwigira ku ya kure.

U Rwanda rufite umushinga mugari wo kwihaza ku by’ingufu. Ni umushinga ugamije gushakira ingufu mu masoko(sources) atandukanye, haba aya kirimbuzi( nuclear energy), amashanyarazi akomoka ku ngufu zikomoka ku mazi, akomoka ku ngufu za nyiramugengeri n’andi yose yaboneka.

Intego ni ukugira ngo amajyambere ruri kugeraho azabone ingufu zituma akomeza gukora kandi akore neza.

Muri Nzeri, 2023 Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’ikigo cyo muri Canada kizobereye mu by’ingufu za kirimbuzi kitwa Dual Fluid.

Nayo yari agamije kurufasha kubona amashanyarazi atangwa n’izo mbaga.

Muri ayo masezerano harimo ko azashyirwa mu bikorwa binyuze mu guha u Rwanda imashini ikora amashanyarazi aturuka ku mikoranire y’utunyabutabire dukoreshwa n’imbaraga z’ubugenge bita nuclear reactor.

Biteganyijwe ko iyo mashini izatangira gukora mu mwaka wa 2026 ariko imikorere yuzuye y’ikigo Dual Fluid ikazatangira gukora mu buryo bwuzuye mu mwaka wa 2028.

Ayo masezerano kandi ateganya ko u Rwanda ruzaha icyo kigo ahantu ho gushyira iriya mashini hanyuma cyo kigatanga ibikoresho n’ubumenyi nkenerwa ngo umushinga ugere ku ntego.

Abanyarwanda b’abahanga mu by’ubugenge bazabona uburyo bwo kwiga uko iri koranabuhanga rigezweho rikora, bityo nabo babyungukiremo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu za atomique witwa Fidel Ndahayo icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rufite intego yo kuba rwihagije mu by’ingufu zikenerwa mu nganda n’ahandi kugira ngo zizarufashe mu iterambere ruteganya.

Ati: “ Ibi byose turi kubikora mu rwego rwo rwihaza mu mbaraga zikenerwa n’inganda kugira ngo ubukungu bw’igihugu cyacu butazagira imbogamizi.  Ni ngombwa ko dukoresha ingufu zitangiza ikirere kandi tukaba tuzihagijeho.”

Ibisobanuro byatanzwe n’umuyobozi w’;Ikigo Dual Fluid witwa Götz Ruprecht yavuze ko ikoranabuhanga ry’ikigo Dual Fluid rifite uburyo bwo kurinda ibyago imashini zitunganya ariya mashanyarazi k’uburyo abantu batagomba kubigiraho impungenge.

Avuga ko bamaze igihe kirekire bategura imikorere ya ririya koranabuhanga kandi ngo gukorana n’u Rwanda kuri iyi ngingo ni iby’agaciro.

Iby’abanya Canada byaje u Rwanda rusanganywe imikoranire n’Uburusiya mu kuzamura ubwinshi bw’amashanyarazi aturuka ku ngufu za nuclear.

Akamaro k’imbaraga za kirimbuzi si amashanyarazi gusa…

Ingingo ya IV y’amasezerano mpuzamahanga agena ikoreshwa ry’imbaraga za kirimbuzi nk’uko yashyizweho n’ikigo mpuzamahanga kita kuri izi mbaraga avuga ko zidafite akamaro ko gutanga amashanyarazi gusa.

Akamaro kazo kagera no mu buhinzi bugezweho kuko abahanga bazikoresha mu ikoranabuhanga rigamije gusuzuma indwara z’amatungo cyangwa izibasira ibihingwa.

Ibi bigira uruhare rutaziguye mu kuzamura umusaruro mu buhinzi no mu bworozi cyane cyane muri Afurika no muri Amerika y’Amajyepfo.

Iri koranabuhanga ryifashishwa kandi n’abaganga mu gusuzuma cyangwa kuvura indwara zirimo na cancers ndetse hari n’ubwo ryifashishwa  mu kuvumbura ko ahantu runaka hari virusi ya Ebola.

TAGGED:CanadafeaturedIngufuKaminuzaKirimbuziRwandaUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyamakuru Bagiye Kuzahabwa Amakarita Hagendewe Ku Byiciro
Next Article Nyamasheke: Baravugwaho Guta Umwana Wabo Mu Bwiherero ARI MUZIMA
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?