Kaminuza Yo Mu Burusiya Igiye Gufatanya N’u Rwanda

Tomsk University ni Kaminuza yo mu Burusiya yasinyanye amasezerano n’Ikigo nyarwanda gishinzwe ingufu za kirimbuzi, Rwanda Atomic Energy Board ngo izagifashe muri byinshi birimo n’ubushakashatsi mu by’ingufu.

Mu masezerano y’imikoranire harimo ko abarimu b’iyi Kaminuza bazafasha ab’u Rwanda kwihugura mu masomo agendanye n’izi ngufu, hakazanabaho amahugurwa agamije kongerera abo banyeshuri ubumenyi muri izi ngufu.

Ikindi ni uko abaziga ayo masomo bazaba bafite ubushobozi bwo kwigira ku ya kure.

U Rwanda rufite umushinga mugari wo kwihaza ku by’ingufu. Ni umushinga ugamije gushakira ingufu mu masoko(sources) atandukanye, haba aya kirimbuzi( nuclear energy), amashanyarazi akomoka ku ngufu zikomoka ku mazi, akomoka ku ngufu za nyiramugengeri n’andi yose yaboneka.

- Advertisement -

Intego ni ukugira ngo amajyambere ruri kugeraho azabone ingufu zituma akomeza gukora kandi akore neza.

Muri Nzeri, 2023 Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’ikigo cyo muri Canada kizobereye mu by’ingufu za kirimbuzi kitwa Dual Fluid.

Nayo yari agamije kurufasha kubona amashanyarazi atangwa n’izo mbaga.

Muri ayo masezerano harimo ko azashyirwa mu bikorwa binyuze mu guha u Rwanda imashini ikora amashanyarazi aturuka ku mikoranire y’utunyabutabire dukoreshwa n’imbaraga z’ubugenge bita nuclear reactor.

Biteganyijwe ko iyo mashini izatangira gukora mu mwaka wa 2026 ariko imikorere yuzuye y’ikigo Dual Fluid ikazatangira gukora mu buryo bwuzuye mu mwaka wa 2028.

Ayo masezerano kandi ateganya ko u Rwanda ruzaha icyo kigo ahantu ho gushyira iriya mashini hanyuma cyo kigatanga ibikoresho n’ubumenyi nkenerwa ngo umushinga ugere ku ntego.

Abanyarwanda b’abahanga mu by’ubugenge bazabona uburyo bwo kwiga uko iri koranabuhanga rigezweho rikora, bityo nabo babyungukiremo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu za atomique witwa Fidel Ndahayo icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rufite intego yo kuba rwihagije mu by’ingufu zikenerwa mu nganda n’ahandi kugira ngo zizarufashe mu iterambere ruteganya.

Ati: “ Ibi byose turi kubikora mu rwego rwo rwihaza mu mbaraga zikenerwa n’inganda kugira ngo ubukungu bw’igihugu cyacu butazagira imbogamizi.  Ni ngombwa ko dukoresha ingufu zitangiza ikirere kandi tukaba tuzihagijeho.”

Ibisobanuro byatanzwe n’umuyobozi w’;Ikigo Dual Fluid witwa Götz Ruprecht yavuze ko ikoranabuhanga ry’ikigo Dual Fluid rifite uburyo bwo kurinda ibyago imashini zitunganya ariya mashanyarazi k’uburyo abantu batagomba kubigiraho impungenge.

Avuga ko bamaze igihe kirekire bategura imikorere ya ririya koranabuhanga kandi ngo gukorana n’u Rwanda kuri iyi ngingo ni iby’agaciro.

Iby’abanya Canada byaje u Rwanda rusanganywe imikoranire n’Uburusiya mu kuzamura ubwinshi bw’amashanyarazi aturuka ku ngufu za nuclear.

Akamaro k’imbaraga za kirimbuzi si amashanyarazi gusa…

Ingingo ya IV y’amasezerano mpuzamahanga agena ikoreshwa ry’imbaraga za kirimbuzi nk’uko yashyizweho n’ikigo mpuzamahanga kita kuri izi mbaraga avuga ko zidafite akamaro ko gutanga amashanyarazi gusa.

Akamaro kazo kagera no mu buhinzi bugezweho kuko abahanga bazikoresha mu ikoranabuhanga rigamije gusuzuma indwara z’amatungo cyangwa izibasira ibihingwa.

Ibi bigira uruhare rutaziguye mu kuzamura umusaruro mu buhinzi no mu bworozi cyane cyane muri Afurika no muri Amerika y’Amajyepfo.

Iri koranabuhanga ryifashishwa kandi n’abaganga mu gusuzuma cyangwa kuvura indwara zirimo na cancers ndetse hari n’ubwo ryifashishwa  mu kuvumbura ko ahantu runaka hari virusi ya Ebola.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version