Prof.Didas Kayihura Muganga uyobora Kaminuza y’u Rwanda avuga ko mu myaka iri imbere ikigo abereye umuyobozi w’agateganyo kizakomeza guharanira ko umubare w’abafite ubumuga n’impunzi bayigana wiyongera.
Kayihura avuga ko ibyo biri muri gahunda yo kurushaho gukora ku buryo Kaminuza y’u Rwanda iba ikigo kidaheza.
Uyu muyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, wari uri mu nama mpuzamahanga ihuza Kaminuza zo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati iri kubera mu Rwanda, yavuze ko u Rwanda rusanganywe gahunda yo kudaheza, haba abagore, abafite ubumuga n’impunzi.
Ikiganiro yahaye bagenzi be bayobora cyangwa bakora muri za Kaminuza zo muri Afurika cyari gifite intego yo kurebera hamwe uruhare rwa za Kaminuza mu iterambere rya Afurika na nyuma ya 2030.
We na bagenzi be bareberaga hamwe icyakorwa ngo uruhare Kaminuza zigira mu guteza imbere abatuye uyu mugabane rwiyongere kandi rube rudaheza.
Kugira ngo ibi bigo by’intiti bigirire akamaro ababigana n’ibihugu muri rusange, abahanga bari muri iriya nama bavuga ko ari ngombwa ko integanyanyigisho za Kaminuza zigomba kugendera, mu by’ukuri, ku bikenewe n’abaturage.
Prof Kayihura ati: “ Ni imfashanyigisho zigomba kuba zisubiza ibibazo by’abaturage bacu. Uzasanga buri gihugu gifite umwihariko muto ugereranyije n’icyo bituranye, ariko icy’ingenzi ni ugusubiza ibibazo nyafurika, byose bishingiye ku bikenewe ahantu runaka”.
Abahanga bavuga ko ari ngombwa ko abagana Kaminuza biyongera kandi bakaba ari abo mu bice bitandukanye by’imibereho yabo harimo abafite n’abadafite ubumuga, abagore ndetse n’impunzi.
Ubwinshi bwabo bugomba kugendana kandi n’ubwiza bw’ubumenyi bakura muri izo Kaminuza.
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda avuga ko iyi Kaminuza imaze gutera imbere mu kuzamura ireme ry’uburezi itanga.
N’ikimenyimenyi, iherutse gushyirwa ku mwanya wa gatandatu muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Avuga ko impamvu zatumye ikigo ayoboye gishyirwa kuri uwo mwanya ari uko cyakoze imishinga igamije gukorana n’abaturage.
Kayihura avuga ko mbere yo gusuzumwa n’abandi, nabo babanje kwisuzuma, bareba uko abanyeshuri bigishwa, urwego rw’ubumenyi bw’abarimu, ireme ry’ubushakashatsi bwaba ubukorwa n’abarimu cyangwa abanyeshuri n’uburyo ibyo byose bishyirwamo abaturage.
Ku byerekeye kongera umubare w’abafite ubumuga n’impunzi muri za Kaminuza, Prof Didas Kayihura Muganga avuga ko intego ari ukongera umubare w’ibyo byiciro, bigakorwa muri gahunda u Rwanda rusanganywe yo kudaheza.
Avuga ko icyo Kaminuza ayoboye ishaka, ari uko nta muntu uhezwa muri yo ahubwo ushoboye wese kwiga agahabwa ubwo buryo.
Inama Kayihura yatangarijemo iyi gahunda yari imaze iminsi itatu ibera mu Rwanda.
Yatangijwe na Minisitiri w’uburezi Joseph Nsengimana, itangirwamo ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo na Nathalie Munyampenda uyobora Kaminuza ya Kepler iri mu zigenga zikomeye ziri mu Rwanda.
Yaganiriwemo iterambere rya Kaminuza zo muri Afurika, abaziyobora bungurana ibitekerezo by’uko ryagerwaho.
Abahanga bavuga ko Kaminuza zo muri Afurika zikunze kuza inyuma mu iterambere ugereranyija n’ahandi ku isi bitewe ahanini no kudakora ubushakashatsi buhambaye, kutagira ahantu heza ho gukorera ubushakashatsi, kutandika ibitabo byinshi bya gihanga n’ibindi.