Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kaminuza Y’Ubuzima Rusange Ya Butaro Ku Mwanya Mwiza Muzo Muri Afurika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kaminuza Y’Ubuzima Rusange Ya Butaro Ku Mwanya Mwiza Muzo Muri Afurika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 July 2023 8:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uretse kuba ari iya munani mu zigisha neza muri Kaminuza zo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Kaminuza y’Ubuzima rusange ya Butaro (University of Global Health Equity (UGHE), yashyizwe ku mwanya wa kabiri muri Kaminuza zituma ubuzima bw’abatuye aho zubatse, buhinduka.

Ni amakuru aherutse gutangazwa muri raporo yitwa Sub-Saharan Africa (SSA) University Rankings yasohowe n’ikigo Times Higher Education.

Ni ikigo cy’Abongereza gitanga amakuru ku mikorere y’amashuri makuru na za Kaminuza.

Kaminuza y’ubuzima rusange ya Butaro yagizwe iya kabiri mu kwita ku bayituriye, ihabwa amanota 92,2%.

Indi Kaminuza yo mu Rwanda yashyizwe ku mwanya wakwita ko ari mwiza ni iy’Abadivantisiti bo muri Afurika yo hagati yitwa Adventist University of Central Africa (AUCA).

Iri ku mwanya wa 71.

Gushyira biriya bigo ku rutonde rw’uko birutanwa byakozwe hashingiwe ku ngingo eshanu:

Umutungo w’ikigo, kwemererwa kuryigamo n’inzira bicamo, ubushobozi bw’abarimu, uko abanyeshuri bakurikira amasomo n’imitsindire ndetse n’akamaro ibyo bize bigirira abatuye Afurika.

Bivuze ko iby’ingenzi bibandaho ari ukwigisha, ubushakashatsi no kureba impinduka zigera ku baturage ziturutse ku mikorere y’izo kaminuza.

Intiti muri Kaminuza y’ubuzima rusange; Professor Abebe Bekele uyobora ishami ry’ubuvuzi yabwiye The New Times ko kuba  kaminuza yigishamo yarashyizwe muri Kaminuza 10 zikora neza muri Afurika ari ikintu cyo kwishimira.

Avuga ko babigezeho binyuze ku mbaraga buri wese yashyize mu mikorere ye.

Bivuze ko abarimu, abanyeshuri n’abakozi bayo, buri wese yitanze uko ashoboye kugira ngo bagere ku byiza bishimira.

Bekele avuga ko ku ikubitiro babanje kwigisha abanyeshuri, intego ari ukubaha ubumenyi buzatuma bagira impinduka mu baturage.

Yemeza ko intego ya Kaminuza akorera ari ukugirira akamaro Afurika yose cyane cyane ko muri iriya Kaminuza higa abanyeshuri bava mu bihugu 33 byo kuri uyu mugabane.

Kugira ngo iyi Kaminuza igere ku nshingano zayo muri Afurika, byasabye ko ikorana na Minisiteri z’ubuzima mu bihugu byinshi by’uyu mugabane.

Professor Abebe Bekele avuga ko batazatezuka ku mikorere n’imyigishirize binoze kuko ari nabyo byatumye bashyirwa ku mwanya bariho.

TAGGED:AbanyeshuriAfurikaButaroBwongerezafeaturedKaminuzaRwandaUbuzima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article 34% By’Abanya Kigali Bafite Umubyibuho Ukabije
Next Article Barashinja Tshisekedi Kwigiriza Nkana Ku Nzirakarengane
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?