Imodoka itwara abanyeshuri yakoreye impanuka mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rugarika ikomerekeramo abana 13.
Abo banyeshuri biga mu kigo Elite Parents School.
Umuyobozi w’iri shuri witwa Oswald Tuyisenge avuga ko bariya bana bakomeretse ubwo buriraga imodoka ibajyana ku ishuri maze haza ikamyo ikabagonga.
Ati: “Ikamyo yasanze abana bari kwijira muri bisi irabagonga ku bw’amahirwe nta wacitse ukuguru, nta wacitse ukuboko, ku buryo hari n’abatangiye gusezererwa kwa muganga”.
Avuga ko byabaye mu gitondo ubwo abana berekezaga ku ishuri kandi ababyeyi babo babimenyeshejwe bikiba.
Abajyanywe kwa muganga bakomeje kwitabwaho n’abaganga n’ababyeyi babo kandi amakuru atangwa na Kigali Today avuga ko batangiye koroherwa.
Mu bana bahuye na kiriya kibazo, batatu nibo bamerewe nabi.
Abandi bajyanywe kuvurirwa ku bitaro bya CHUK i Kigali, abandi bajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Remera-Rukoma mu Karere ka Kamonyi.
Dr. Nahayo Sylvere uyobora Akarere ka Kamonyi, avuga ko bamenye ayo makuru bahita bakorana n’inzego z’umutekano zikuhutira gutabara.
Yasabye abakoresha umuhanda kujya bitwararika cyane cyane mu gihe mu muhanda hari umubyigano w’ibinyabiziga.
Umuhanda Kigali-Kamonyi-Muhanga uri mu mihanda ikoreshwa cyane, ikunze kubamo umubyigano.
Amakamyo nayo awucamo ku bwinshi ava cyangwa ajya kuzana umucanga, amabuye n’itaka byo kubakisha inzu zo muri Kigali cyangwa muri Kamonyi.