Kamonyi: Abaturage Basabye Ubuyobozi Kubuza Imodoka Ziremereye Guca Ku Kiraro Biyubakiye

Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, abaturiye ikiraro gisanzwe gihuza Umurenge wa Rugalika n’Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi baherutse guhuza amaboko batinda ikiraro cyari giherutse gusenywa n’imvura. Basaba ubuyobozi bw’Akarere gukorana na Polisi bakabuza imodoka ziremereye kugica hejuru kugira ngo kidasenyuka kidateye kabiri.

Ubuyobozi bw’Akarere bwabwiye ikinyamakuru Intyoza ko mbere yo gufata umwanzuro kuri iki cyifuzo, itsinda ry’abakozi b’aka Karere rizajya kureba aho icyo kiraro cyubatse hanyuma hakazasuzumwa icyakorwa ariko k’ubwumvikane n’abaturage.

Kiriya kiraro cyasenyutse kuwa 25 Gashyantare 2022  kubera imvura yateje umuvu uremereye uragisenya.

Gisanzwe gihuza Umurenge wa Runda n’Umurenge wa Rugalika uvuye ahitwa  Bishenyi werekeza i Kigese.

- Advertisement -

Ni ahantu haba urujya n’uruza mu byerekezo byombi kandi gusenyuka kwacyo kwatumye ibyerekezo byombi bihagarara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika witwa Marthe Umugiraneza yabwiye Taarifa ko gusenyuka kwa kiriya kiraro kwahagaritse ibikorwa byinshi by’ubukungu bisanzwe bitunze abaturage ba Rugalika na Runda.

Ati: “ Kiriya kiraro tukinjiraho tujya muri Runda. Hari ibigo by’amashuri abana bajya kwigaho, ibigo nderabuzima abaturage bakwirizaho, abatuye Akagari ka Kigese bacyambuka bajya cyangwa bava kurema isoko ryo kwa Mutangana i Kigali bityo rero birumvikana ko gusenyuka kwacyo byatugizeho ingaruka.”

Gitifu

Ikindi ngo ni uko hari imodoka zimanukana amabuye y’urugarika ava muri uriya Murenge ndetse n’ibisheke bijyanwa ku ruganda rwa Kabuye.

Gusenyuka kwa kiriya kiraro rero ngo byari ikibazo gikomeye k’ubuhahirane bw’Imirenge ya Runda na Rugalika muri Kamonyi ndetse n’ubuhahirane bw’aka Karere n’aka Nyarugenge ku ruhande rw’Umujyi.

Taarifa yamubajije niba icyifuzo cy’abaturage cy’uko amakamyo atagombye guca kuri kiriya kiraro gifite ishingiro, Marthe Umugiraneza avuga ko ishingiro ryabyo rihari kuko ngo ni ikiraro kidafite ubushobozi bwo guterura toni nyinshi.

Ni ikiraro gisanzwe gihuza imirenge ibiri nayo kaba isanzwe ihahirana n’Umujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge

Avuga ko imodoka nto zishobora kuhaca ariko ko imodoka ziremereye zo zihaciye zishobora kuhangiza.

Umugiraneza avuga ko bavuganye n’ubuyobozi bw’Akarere bubemerera bumerera kubaha inkunga yatumye kiriya kiraro cyubakwa ariko n’abaturage b’Imirenge yombi batanze Miliyoni 3 Frw yo gufasha mu cyubaka.

Bitaganyijwe ko hari itsinda rizoherezwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kugira ngo rijye gusuzuma toni kiriya kiraro gishobora kwikorera bityo hashyirweho icyapa cyerekana ibilo imodoka izagicaho itagomba kuba irengeje.

Abaturage bo bifuza ko amakamyo bita HOHO( ni amakamyo akorwa n’Uruganda rw’Abashinwa rwitwa Sonutruck) ndetse na za FUSO( ni amakamyo  akorwa n’uruganda rw’Abayapani rwitwa Mitsubishi Fuso Truck and Bus Corporation) atazaca kuri kiraro kuko yagisenya.

Umunyamakuru wa Intyoza wageze aho kiraro cyubatse avuga ko iyo ucyitegereje ubona ko uruhande rwo ku Murenge wa Rugalika rusa nk’urukomeye kandi hisumbuyeho kuba harehare mu butambike, mu gihe ku ruhande rwo ku Murenge wa  Runda ari hagufi(mu burebure) kandi bigaragara ko horoshye, cyane ko hegereye ahahinze umuceri.

Iyi ngo ni imwe mu mpamvu kiriya kiraro cyagombye kurindwa imodoka nini kandi zipakiye ibiremereye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version