Kamonyi: Aravugwaho Kwica Se Akoresheje Ibuye

Inzego z’Umudugudu wa Kigina, Akagari ka Marembo,  Umurenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi,  zivuga ko  Kwizera Théoneste  yatashye mu rugo saa mbiri zijoro(20h00) asanga bagiye  kuryama, Se  Ntigurirwa Erneste  w’Imyaka 56 y’amavuko amubaza impamvu amukomangira baterana amagambo bigeze aho Ntigurirwa yirukankana Kwizera undi ahungira kwa Se wabo baturanye.

Uyu musore yaje kumva  Nyina avugiye ku muharuro akeka ko baje kumufatanya na Se afata ibuye aritera Ntigurirwa hejuru y’irugu, yongera kumwirukankana undi amanuka ku mukingo yitura mu mabuye yubitse inda.

Umugore wa Ntigurirwa wari wahuruye yahise atabaza abaturanyi baramuterura bamujyana iwe mu rugo, basanga yapfuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvère avuga ko batahamya cyangwa ngo bahakane ko uyu musore ariwe wishe Se, icyakora ngo haracyari iperereza niryo rizerekana ukuri ku rupfu rw’uyu mubyeyi.

- Kwmamaza -

Yabwiye UMUSEKE Ati: “Mureke dutegereze icyo iperereza rivuga kuko tutahamya ko cyangwa ngo dushinjure Kwizera ko yamwishe cyangwa yaba yazize ayo mabuye yaguyemo.”

Meya Nahayo yasabye abana kubaha ababyeyi kubera ko biri mu nshingano zabo,  asaba n’ababyeyi gutanga uburere bwiza birinda guhutaza abana babo.

Umurambo wa Ntigurirwa wajyanywe mu Bitaro bya  Polisi Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version