Itamar Wo Muri Israel Atwaye Akandi Gace Muri Tour Du Rwanda

Uyu musore niwe utwaye agace ka Rukomo Kayonza kareshyaga na kilometero 158.

Ni agace ka karindwi kari karekare kurusha utundi mu ntera ariko nanone kakaba ari ko katavunanye kuko ahantu harehare muho basiganywe hatambikaga.

Iyi ni inshuri ya kabiri uyu mukinnyi wa kabiri w’ikipe ya Israel Prem Tech utwara agace  kuko ari nawe watwaye akavaga i Muhanga kagana i Kibeho.

Undi mugenzi we bakina mu ikipe imwe nawe watwaye agace ka Tour du Rwanda ni Joseph Blackmore watwaye agace ko kuva i Musanze ukagera i Kigali kuri Mont Kigali.

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version