Mu Karere ka Kamonyi haravugwa abasore biyise ‘abahebyi’ bitwikira ijoro bakajya gucukura amabuye y’agaciro, Polisi na DASSO baza kubatesha bakabatera amabuye, ari nako bashaka kubatemesha imihoro.
Bahawe gasopo ko nibatabireka Leta izakoresha imbunda.
Mu nama y’abaturage yaraye ibereye mu Murenge wa Rukoma, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yabwiye abakora ibyo ko nibakomeza kubikora, hari abazaraswa.
Yabasabye kubicikaho kuko bizabakoraho.
Minisitiri Musabyimana Jean Claude yavuze ko barambiwe guhora bumva ko hari abantu bapfiriye mu myobo y’ahacukurwa amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.
Abo bantu bacukura muri ubwo buryo babona inzego z’ibanze n’iz’umutekano zije kuhabakura, bagafata imihoro n’amabuye bashaka kubagirira nabi.
Yababwiye ati: “Mufite imihoro n’amabuye, Leta ifite imbunda. Ndabamenyesha ko muzahangana nayo nimudacika kuri iyo ngeso”
Musabyimama yasabye abacukura muri ubu buryo gusaba ibyangombwa bibemerera gucukura mu buryo bwubahirije amategeko cyangwa bakibumbira muri koperative.
Polisi iti: “ Ntidushaka kumva izina ‘abahebyi’
ACP Twizere Désiré uyobora Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko batifuza kumva izina Abahebyi.
Yasabye abaryitwa kuryibagirwa bakajya ku murongo nk’abandi baturage.
Ati: “ Ntabwo dushaka kongera kumva izina Abahebyi. Guhera uyu munsi turabizeza ko nibatarireka twe tuzabyikorera.”
Amabuye y’agaciro acukurwa muri Kamonyi yiganje mu mirenge ya Rukoma, Kayenzi, Ngamba na Mugina.
Kugeza ubu ibigo 15 nibyo bifite uburenganzira bwo gucukura mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ni uburenganzira butangwa n’Ikigo gishinzwe Mine, Gazi na Peteroli.
Imibare igaragaza ko ibirombe byinshi muri Kamonyi biba mu Murenge wa Rukoma.
Aha niho hakunze kuvugwa imfu nyinshi z’abagwirwa n’ibirombe.