Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kamonyi: Ikigo Nderabuzima Cya Musambira Cyahiye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Kamonyi: Ikigo Nderabuzima Cya Musambira Cyahiye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 March 2025 12:27 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu igice kimwe cy’Ikigo nderabuzima cya Musambira cyafashwe n’inkongi ku buryo igice kiinini cyakongotse. Ku bw’amahirwe, Polisi yatabaye izimya hatarangirika byinshi.

Ikigo nderabuzima cya Musambira kiri mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira muri Kamonyi.

Abaturiye iki kigo nderabuzima babwiye bagenzi bacu ba Intyoza.com ko umwotsi mwinshi babonye uzamuka muri kiriya kigo ari wo watumye bakeka ko hahiye.

Nyuma yo kugenzura baje gusanga koko ari impamo bageze aho byabereye basanga inkongi ni yose.

Itangazamakuru ryahamagaye umuyobozi wa kiriya kigo asubiza ko koko hahiye ariko ko Polisi yatabaye.

Brenda Busingye avuga ko umuriro waturutse mu cyumba kimwe cy’inyubako y’iri vuriro batangira kurwana no gushaka uko bawuzimya bibabera ikibazo.

Byabanje kwanga kugeza ubwo bitabaje Polisi ariko isanga hari ibyarangije kwangirika.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yemeje ko koko iyo nkongi y’umuriro yateye, ariko ko Polisi yakoze uko ishoboye irazimya.

Kizimyamwoto ebyiri nizo zatabaye, imwe ituruka i Kigali indi iva i Muhanga.

SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko iyo hataba ubutabazi bwa Polisi hari kwangirika byinshi birimo inyubako yose ndetse n’iziyikikije.

Ubwo amakuru y’iyo nkongi yamenyekanaga nta muntu wavugwaga ko yaba yahitanye.

TAGGED:IbitaroIkigoInkongiNderabuzimaPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikipe Y’u Rwanda Ya Handball Yageze Kosovo Guhagararira Afurika
Next Article U Rwanda Ruherutse Kuganira N’Uburundi Ku Mubano Wabyo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

You Might Also Like

Mu Rwanda

Guverineri Kayitesi Asobanura Uko Abatuye Intara Ye Bava Mu Bukene

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abahitanywe N’Inkongi Muri Hong Kong Biyongereye, Ikizere Ku Barokotse Cyakendereye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Hong Kong: Abishwe N’Inkongi Barakabakaba 100

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kuba Twahurira Washington Tukagira Ibyo Twemeranyaho Ni Ikintu Cyiza-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?