Kamonyi: Impanuka Ikomeye Yishe Abantu

Mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi hafi y’urwibutso rw’Akarere habereye impanuka ikomeye yaguyemo abantu bataramenyekana umubare.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda Superindentent of Police ( SP) Emmanuel Kayigi yabwiye Taarifa ko amakuru yabonye ku ikubitiro yavugaga ko umuntu umwe ari we wahise ahagwa.

SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda

Icyakora avuga ko imibare ishobora kuzamuka kuko imodoka yakoze impanuka yari minibisi yamanukaga aho Gacurabwenge ibura feri igenda igonga iziyiri imbere, nayo irenga umuhanda igwa mu manga kandi yari irimo abantu barenga 10.

Avuga ko abantu bakomeretse bikomeye ari benshi, imbangukiragutabara n’abandi bafite ibinyabiziga bari gufasha kugeza inkomere kwa muganga.

- Kwmamaza -

SP Kayigi avuga ko bagikusanya amakuru kuri iyi mpanuka bikaza kumenyekana mu buryo burambuye mu masaha ari imbere.

Umwe mu baturage babonye biba yabwiye itangazamakuru ko tagisi minibisi yaturukaga ku Kamonyi igeze mu ikoni riri hafi aho ibura feri.

Ati: “ Shoferi na komvuwayeri babonye bibaye barayisimbuka, ariko shoferi aravunika”.

Iyo tagisi minibisi ngo yakubise utuvatiri tubiri yasanze hafi aho irenga ibisima bikikije umuhanda igwa hirya.

Kuri X hari ijwi ry’umuturage wumvikana avuga ko abantu 14 ari bo bapfiriyemo.

Uyu mubare ariko Polisi ntirawemeza, icyakora nayo yemeza ko hari abantu benshi hakomeretse bikomeye.

Iyi mpanuka yabereye hafi y’ahubatse urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Kamonyi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version