Kamonyi: Polisi Yafashe Abakekwaho Urugomo Mu Bucukuzi

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Aba basore batatu barakekwaho urugomo mu bucukuzi bwakorewe muri Kamonyi. Ifoto@RNP

Mu Mudugudu wa Gafonogo, Akagari ka Mwirute mu Murenge wa Rukoma muri Kamonyi haravugwa umusore witwa Hakara Niyongira wishwe na bagenzi be bari bagjye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe. Polisi yabwiye Taarifa Rwanda ko hari abantu batatu bafashwe.

Umuvugizi wayo mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police( CIP) Hassan Kamanzi ntiyeruriye Taarifa ko abafashwe bakurikiranyweho mu buryo butaziguye urupfu rwa Niyongira, gusa avuga ko bafungiwe gucukura amabuye mu buryo butemewe.

Kamanzi kandi ntiyemeza ko muri kariya Karere n’ahandi mu Majyepfo haba itsinda ry’abacukura mu buryo butemewe n’amategeko bitwa ‘Abahebyi’ ahubwo we avuga ko ari abantu bacukura ‘mu buryo butemewe.’

Ku byerekeye ubwicanyi bwakorewe Hakara Niyongira, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma witwa Mandera Innocent yabwiye itangazamakuru ko ubwo bwicanyi bwabaye kuri uyu wa Kabiri italiki 23, Nzeri(9) ahagana saa munani z’amanywa.

Avuga ko abakoze ibyo ari abitwa Abahebyi, bakaba abacukura amabuye mu buryo butemewe bakabikorera mu birombe byafunzwe n’Ikigo gishinzwe ubucuzi bwa mine na petelori na gazi, Rwanda Mining Board.

Mu gusobanura uko byagenze, gitifu Mandera avuga ko abahebyi bagiye gucukura amabuye y’agaciro batangira gutongana bapfa amabuye, bageze mu nzira babiri batema umwe muri bo ari we Niyongira arapfa.

Ati: “Inzego zitandukanye harimo iz’ibanze, Polisi n’Inzego z’Ubugenzacyaha twahise dutabara dusanga Niyongira yarangije gupfa.”

Mandera avuga ko bahageze bakorana inama n’abaturage babahumuriza babibutsa ko kwihanira ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Banongeyeho ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukozwe mu buryo butemewe bukwiye gucika kuko buteza akaga haba ku babukora, ku bidukikije no ku bantu muri rusange.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE batangaje ko mu Cyumweru gishize abahebyi bavuzwe no muri Ngororero mu Murenge wa Muhororo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *