Kamonyi: Yafatanywe $2,550 Y’Amiganano

Mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Mutarama Polisi yahatiye Nizeyimana Salatiel w’imyaka 27 y’amavuko akurikiranyweho gukora  $2,550.

Umuvugizi wayo mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police( CIP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko abaturage ari bo babwiye Polisi ko uriya muturage afite amadolari y’amakorano.

Polisi yahise itangiza ibyo gufata uriya mugabo, usanganywe iduka mu Murenge wa Runda.

CIP Habiyaremye ati: “Tukimara kumenya amakuru twahise dutegura ibikorwa byo kumufata, tumufatira kuri Banki ubwo yari agiye kwinjiramo ngo atangire asabe serivisi yo kuyavunjisha mu manyarwanda.”

Avuga ko ubwo yafatwaga yari afite inoti 51 z’amadorari y’amahimbano, buri noti imwe ari $50 yose hamwe ari $ 2550.

Akimara gufatwa yavuze ko aya madorari na we yari yayaguze n’umugore atatangaje amazina ye n’aho aherereye.

CIP Habiyaremye yashimiye  abatangiye amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba.

Yaburiye abaturage muri rusange  kwirinda ikintu cyose cyatuma bishora mu byaha kuko ubifatiwemo bimugiraho ingaruka kuri we no ku muryango.

Uwashwe  yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Runda kugira akorerwe dosiye kuri iki cyaha acyekwaho.

Mu Bugesera naho si shyashya!

Abagabo babiri baherutse gutabwa muri yombi na Polisi ibasanze mu nzu bivugwa ko bari barayihinduye laboratwari bakoreragamo amadolari y’Amerika($).

Bafashwe bari hafi kuzuza $100,000 y’amiganano. Ni igikorwa cyari kigeze ku kiciro cya nyuma ngo amafaranga bayasohore ‘yuzuye.’

Abaturage nibo bariye akara Polisi.

Abapolisi bahise batangiza gahunda(operation) yo kubafata, baza kubasangana ibikoresho barimo bakoresha ariya mafaranga mu nzu babagamo bifungiranye.

Ubwo babazwaga aho bakura ibikoresho byo gukora amafaranga basubije ko ari muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Abafashwe ni uwitwa Arafati na Bikorimana bahimba Sharom.

Bafatiwe mu Mudugudu wa Gitaramuka, Akagari ka Gakamba mu Murenge wa Mayange.

Polisi yasanze bicaye bari gucura inoti ya $100.

Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269, ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa na yo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version